Hamenyekanye abahanzi bazafatanya na Meddy na NE-YO mu gitaramo cyo Kwita Izina
Charly na Nina, Riderman na Bruce Melody ni bo bahanzi babanyarwanda bazafatanya na Meddy na NE-YO wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, bataramira Abanyarwanda mu gitaramo cyo Kwita Izina.
Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya R&B, Ne-Yo n’Umunyarwanda Meddy nibo bari batangajweko bazaririmba muri iki gitaramo kizaba nyuma y’umuhango wo Kwita Izina.
Kwita Izina ni umwe mu minsi mikuru ikomeye ngarukamwaka ibera mu Rwanda. Uw’uyu mwaka uzaba tariki 06 Nzeri 2019 mu Kinigi mu Karere ka Musanze hanyuma tariki 7 Nzeri hakazaba igitaramo kizahuza aba bahanzi kizabera muri Kigali Arena i Remera.
Kwinjira mu musangiro no mu gitaramo ku meza y’abantu 10 ni ukwishyura $1200 angana na miliyoni imwe n’ibihumbi 600 by’amafaranga y’u Rwanda, hari itike y’abantu babiri bashobora kwishyura ibihumbu 230 by’amafaranga y’u Rwanda cyangwa se ibihumbi 130 ku muntu umwe.
Kwinjira mu gitaramo gusa mu myanya y’icyubahiro ni amafaranga ibihumbi 50 Frw, ibihumbi 25 Frw mu myanya y’icyubahiro, n’ibihumbi 10 Frw mu myanya isanzwe ndetse n’ibihumbi 3 Frw ku banyeshuri. Amatike yatangiye kugurishwa kuri Kigali Arena no ku gishushu kuri RDB.
Uyu muhango uzitabirwa n’ibyamamare bitandukanye bizanita amazina abana b’ingagi bavutse muri uyu mwaka, muri bo hakaba harimo Tony Adams wakiniye Arsenal FC, Louis Van Gaal watoje amakipe atandukanye arimo Manchester United, Bayern Munich, Ajax Amsterdam, FC Barcelona n’ikipe y’igihugu y’u Buholandi.