AmakuruAmakuru ashushye

Hamaze kumenyekana icyatumye Ebola iri mu burasirazuba bwa Congo yongera kwaduka

Ishami rya UN rishinzwe kurengera ubuzima OMS rivuga ko icyorezo cya Ebola cya dutse mu burasirazuba bwa Congo(RDC) cyatangiriye ku mukecuru w’imyaka 75.

Iyi nkuru dukesha Radio y’AbongerezaBBC  ivuga ko uyu mukecuru uvugwaho kuzana Ebola mu gace ka Mangina yaguye mu bitaro vya Mangina, biri ku birometero nka mirongo itatu uvuye mu mujyi wa Beni.

Peter Salama umukuru w’urwego rushijwe  ubutabazi bwihuse muri OMS, yavuze ko abantu barindwi bo mu muryango wuwo mukecuru nabo bapfuye. Iri shami rya UN rishinzwe ubuzima rikomeza kuvuga ko hari abandi bantu banduye Ebola bagiye mu ntara ya Ituri.

Iki cyorezo cyongeye Kwaduka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nyuma yihihe gito hatangajwe ko imaze kuharandurwa burundu. Iki gihugu gifite amashyamba manini biracyagoranye ko iki cyorezo cyahacika gusa Inzego z’ubuzima muri Congo ndetse n’izu muryango w’abibumbye zikomeje gukora akazi kabo muguhashya iki cyorezo cyongeye kwaduka mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Ibihugu byegereye Congo cyane cyane mu mu majyaruguru ashyira Uburazuba birimo Uganda n’u Rwanda bikomeje guhumuriza abaturage babyo no kubashishikariza kwirinda iki cyorezo gihangayikishije Afurika.

 

 

Inzego z’ubuzima muri Congo zatangiye ibikorwa byo kuvura abantu banduye no kurinda ko iki cyorezo cyagera kure mu bindi bice bya Congo no hanze yaho

Indi nkuru wasoma https://teradignews.rw/dore-ibyo-minisiteri-yubuzima-igusaba-mu-rwego-rwo-kwirinda-icyorezo-cya-ebola-cyagaragaye-muri-rdc/

Twitter
WhatsApp
FbMessenger