Hahishyuwe agaciro k’ingofero Diamond Platnumz yibwe agaca igikuba
Umuhanzi w’umunyabigwi muri Afurika,Diamond Platnumz yagaragaye arakaye nyuma yo kwibwa ingofero yari yambaye n’umufana ubwo yari mu mujyi wa Dodoma.
Diamond Platnumz yongeye guhungabanyirizwa umutekano n’umufana wacunze ari kwinjira mu modoka ye akikijwe n’abashinzwe umutekano ariko umwe mu bantu amuca mu rihumye amwiba iyi ngofero.
Amashusho yagaragaje uyu muhanzi yibwa ingofero y’icyatsi kibisi agahita asaba umwe mu barinzi be kuyishaka bikomeye.
Yari yambaye imyenda y’umukara n’ishati itwikiriye y’icyatsi n’iyi ngofero ya Grass HWC Celtics Cap kuva mu ruganda rukora imyambaro ya siporo Mitchell & Ness.
Ubwo Diamond yanyuraga muri rubanda yerekeza ku modoka yari imutegereje, ikiganza cyavuye mu mbaga y’abantu, gihita gifata iyi ngofero ye.
Uyu muhanzi yarakaye cyane, atuza akanya gato kugira ngo yiyumvishe uko ibintu bigenze mbere yo gukomeza yerekeza ku modoka ye.
Yagize umujinya nkuko byagaragaye ku maso ye nyuma yo kubura umutungo we.
Diamond Platnumz wibwe ingofero ayambaye,yahise asaba umwe mu bashinjwe umutekano gukurikirana uwayitwaye kugeza ibonetse.
Mu kugerageza gushaka uyitwaye, umurinzi wa Diamond yahise areba mu bafana, ariko uwatwaye iyi ngofero yahise azimirira mu bafana.
Diamond yahaye amabwiriza ikipe ye ishinzwe umutekano,abategeka kuyishaka cyane.
Ati“Onesmo,ingofero igomba kuboneka kuko ibitse urwibutso rukomeye. Imyambaro hafi ya yose nambaye uyu munsi ijyanye n’iriya ngofero. Ndambara nayambara ubu? Onesmo, sinshaka ko aza kuri hoteri; reka ayishake wenyine. ”
Abafana bihutiye kwibaza agaciro k’iyo ngofero, benshi bavuga ko ukurikije amafaranga Diamond afite, ashobora kubona indi byoroshye.
Igenzura ryerekanye ko Grass HWC Celtics Cap yo muri Mitchell & Ness ifite igiciro cy’arenga ibihumbi 37 FRW (Euro 37.95).
Ntabwo kwibwa imyenda ari bishya kuri Diamond Platnumz kuko hari ibitaramo byinshi yagiyemo abafana bakamwiba ibintu nko muri Lubumbashi, DR Congo,bamwibye umukufi uhenze cyane.