Hagiye kuza filime yitwa Bwana y’umutima izaba irimo ibitamenyerewe mu Rwanda
Bwana y’umutima [ace of heart] ni filime nyarwanda ikoranye ubuhanga ndetse benshi mu barebye agace kayo gato kamaze kujya hanze bemeza ko izaba ifite itandukaniro n’izindi filime nyarwanda benshi bita amakinamico. Menya ibyihariye kuriyo.
Mu Rwanda uko bwije nuko bukeye abakunzi ba filime bagenda biyongera , uko biyongera kandi ni nako hakomeje kugaragara abanyempano bashoboye gukina filime kuburyo bakwibagiza abantu filime z’inyamahanga zigaruriye imitima ya benshi.
Bwana y’umutima [ace of heart] n’imwe muri filime zije guhindura byinshi mu ruganda rwa sinema nyarwanda rumaze kwiyubaka, kubera ubuhanga n’ibitamenyerewe mu Rwanda bigaragaramo nk’imirwano ndetse n’ibindi bisanzwe bigaragara muri filime zo hanze cyane cyane izo muri Amerika.
Iyi filime yatunganije n’ikompanyi yitwa wenext, itegerejwe n’abanyarwanda batari bake bitewe n’uburyo ababonye agace kayo gato [official trailer] bemeza ko itandukanye cyane n’izindi filime nyarwanda bari basanzwe bareba ndetse kurubu benshi amatsiko ni yose.
Incamake kuri Bwana y’umutima [ace of heart]
N’inkuru y’umusore wishora mu mukino w’urusimbi kugira ngo akize mushiki we warurwaye indwara yumutima. Urusimbi rusanzwe rukinwa mu Rwanda , hano rero rwahujwe n’ibibazo by’abana bakunda kurwara bakiri bato ariko ntibabone ubushobozi bwo kwivuza kubera amafaranga ari menshi ndetse n’imiryango yabo nta bushobozi.
Ino nkuru yakozwe mu rwego rwo gutanga ubutumwa bwihariye bujyanye n’urukundo abavandimwe bashobora kugirirana, rugatuma buri umwe yakora ikintu cyose cyatuma undi yongera kugira ubuzima mu gihe hari hari icyizere gike cyo kubugira.
Yakozwe kandi mu rwego rwo kugaragariza abanyarwanda impano zihariye zari zihishwe , ikindi cyari kigamijwe ni ukwereka abakunda filime zirimo imirwano ko no mu Rwanda hari ababishoboye ndetse biteguye kubamara irungu no kubibagiza Filime zo muri Hollywood cyangwa izindi z’ahandi hose i Mahanga.
Iyi filime yatunganijwe [produced] na Patrick Kirezi, iyoborwa [directed] na Pacifique Cyusa ndetse Sangwa Deus aza yungirije uwayiyoboye. Igaragaramo abakinnyi benshi biganjemo abashya mu ruganda rwa Sinema nyarwanda .
Bakoze iyi filime bashaka gukora byinshi mu bitari bimenyerewe muri filime nyarwanda , ndetse agace gato kasohotse keretse abayitunganije ko abanyarwanda bategerezanyije amatsiko iyi filime
Imvo n’imvano by’iyi filime n’inkuru banditse bagamije gushyiramo ibintu bitari bimenyerewe muri cinema nk’imirwano [action] itamenyerewe muri filime nyarwanda ndetse nama car chase, ariko impamvu nyayo n’uko bashakaga gukora inkuru iteye amatsiko kandi ikubiyemo ibizatuma abanyarwanda ndetse n’abandi bazayireba baryoherwa.
Bashatse inkuru ijyanye na sosiyete , bashakaga gukora inkuru ikora ku mitima , bifuzaga kandi kwandika inkuru izashimisha abanyarwanda . Muri make abazabasha kureba iyi filime bazabona byinshi bitandukanye kandi abayitunganije batangaje ko batangiye kubona ko abanyarwanda nibayibona bazanezererwa nta kabuza.
Impamvu iyi filime yiswe Bwana y’umutima byatewe n’uko umutima usobanura urukundo ,ikaba igaragaza urukundo ruba ruri hagati yuyu musore na mushiki we . Bwana igaragaza kwesa umuhigo cyangwa gutsinda cyane iyo twinjije mu bijyanye n’amakarita. Yiswe kuriya rero bagendeye ku rukundo uriya musore yakunze mushiki we akemera gushyira ubuzima bwe mu kaga akajya gukina urusimbi ngo akize ubuzima bw’uyu muvandimwe we buba buri mu marembera.
Iyi filime ijya gukorwa hifashishijwe abakinnyi bashya mu rwego rwo guha amahirwe buri wese wiyumvamo impano no kuvumbura izari zihishe zitazwi, abakinnyi bayo bamaze igihe kinini bahabwa amahugurwa kugira ngo buri wese abashe gusobanukirwa neza ibijyanye n’ibyo azakina. Ibi byose bikaba byaratumye ibikorwa bijyanye nayo bitangira muri 2015.
Bwana y’umutima imara amasaha abiri, irimo abakinnyi babarirwa hagati ya 70 -100 ,amashusho yayo yafatiwe mu mujyi wa Kigali ndetse no mu karere ka Muhanga mu ntara y’amajyepfo. Nta gihindutse mu mpera z’uyu mwaka iyi filime nibwo izerekanwa ku mugaragaro . Wenext yateguye iyi filime ifite imishinga myinshi mu minsi irimbere ndetse ifite gahunda yo gutangira gutegura filime z’uruhererekane [series].
BWANA Y’UMUTIMA [ACE OF HEART] ,FILIME NYARWANDA IZANYE ITANDUKANIRO NIZARI ZISANZWE