Hagiye kuvugururwa ibishushanyo mbonera by’imijyi 6 yunganira Kigali
Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire kirateganya kuvugurura ibishushanyo mbonera by’imijyi 6 yunganira Kigali mu rwego rwo kwihutisha iterambere ry’imijyi irambye kandi iganisha mu cyerekezo cy’u Rwanda cy’uko umujyi wa Kigali wazaba igicumbi cy’ubukungu bw’igihugu kandi ikazagabanya umutwaro w’ubwiyongere bw’abaturage buteye inkeke uyu mujyi ufite.
Kuvugurura ibi bishushanyo mbonera by’iyo mijyi kandi bizatuma hahuzwa igenamigambi ry’imijyi n’amabwiriza y’iterambere ry’imijyi,amabwiriza y’imiturire n’iz’icyerekezo 2050 igihugu cyihaye.
Iki gishushanyo mbonera kandi kizagaragaza ibyashyirwa mu bikorwa mu koroshya ishoramari harimo ibyiciro byose by’imikoreshereze y’ubutaka,ibishushanyo byimbitse mu bice byo guturamo.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire kivuga ko ivugururwa ry’ibyo bishushanyo mbonera rizakorwa kugeza mu kwezi kwa Kamena 2020 kandi rizakorwe mu byiciro 2: icyiciro cya 1 kizareba imijyi ya Muhanga,Rubavu na Nyagatare,mu gihe icyiciro cya 2 cyo kizareba imijyi ya Musanze,Huye na Rusizi.
Buri gishushanyo mbonera kizajya kijyana n’umwihariko wa buri mujyi.