AmakuruImikino

Hagiye hanze umugambi Rutamu yari afite mbere yuko avuga ko azasezera mu itangazamakuru

Umunyamakuru wakoraga kuri Radio1 mu gisata cy’imikino Rutamu Elie Joe yasezeye mu kazi k’itangazamakuru burundu bitewe nuko ngo Argentine irangajwe imbere na Lionel Messi wa FC Barcelona itatwaye igikombe ariko siyo mpamvu ahubwo yari yarabipanze kuva kera kuko yari afite inzozi zo kuzaba umwe mu bashakira isoko abakinnyi (Agent mu rurimi rw’icyongereza).

Ku munsi w’ejo nibwo byamenyekanye ko Rutamu yamaze gusezera ku buyobozi bwa Radio 1 yakoragaho yogeza imipira n’ubusesenguzi mu kiganiro Tress Foot ndetse agahita yerekeza i burayi, mugenzi we bakoranaga Rugimbana Theogene yavuze ko Rutamu yasezeye kubera ko yari afite indoto zo kuzaba umu Agent.

Rugimbana  Theogene yavuze ko burya bwose Rutamu Elie Joe wanyuze benshi mu myaka icumi yari amaze mu itangazamakuru yasezeye byeruye aho yagiye kwiga ibijyanye no gushakira amasoko abakinnyi b’umupira w’amaguru.

Yavuze ko Rutamu yasezeye ku buyobozi bwa Radio/TV1 ku wa kane w’iki cyumweru gishize, ngo yavuye mu Rwanda yerekeza mu gihugu Rugimbana adashaka gutangaza aho yahagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe ku wa Gatandatu w’iki cyumweru.

Yakomeje avuga ko Rutamu yavuye mu Rwanda agiye kwiga mu gihe cy’amezi atanu ibijyanye no gushakira abakinnyi amasoko. Ngo hari kompanyi ibarizwa ku mugabane w’i burayi no muri Asia bazajya bakorana.

Yagize ati “Hari kompanyi zisanzwe zishakira abakinnyi amasoko. Yagiye gufata amahurwa kugira ngo abone igipapuro hanyuma batangire gukorana. Urumva nawe ashobora kuzashinga iye. Agiye muri career nshyashya.”

Hari amakuru agera kuri Teradignews avuga ko amahugurwa agiyemo azayakorera mu ishuri rishobora kuzaba muri kimwe mu bihugu by’u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nubwo nyir’ubwite yagiye bucece nta numwe abitangarije.

Rugimbana wari umaze igihe kitari gito akorana na Rutamu haba kuri Radio 1 ndetse naho baciye hose nko kuri Frash FM yavuze ko hari undi muntu bagiye gukorana nawe ufite ubuhanga n’amagambo arenze ku buryo abakunda ikiganiro yakoranaga na Rutamu no kogeza imipira bazakomeza kuryoherwa.

Uwo munyamakuru ugiye gusimbura Rutamu wari ukunzwe n’abatari bake, yagereranyijwe n’icyogajuru.

Ati “Ngiye kuzana impano imwe imara amahanga yose. Rutamu yaragiye bwa mbere nzana Rugangura kuri Flash. Ngenda kuri Radio Dix nzana Fuad si impano, si twemera! Impano yindi iraje mumanike amaboko mutegereze gusa………….. Nzanye undi mwana ufite amagambo… Ameze nk’icyogajuru. Agenda ashya mu mugongo.

Rutamu Elie Joe yari amaze imyaka ibiri kuri Radio 1 mbere yaho yagiye akorera amaradiyo atandukanye harimo Radio Salus. Radio Flash na Isango Star, Radio Rwanda , akaba yari amaze imyaka isaga 10 akora umwuga w’itangazamakuru.

Rugimbana ngo agiye kuzana umusimbura mwiza wa Rutamu

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger