Hagaragaye Video y’ubukwe bwa Ali Kiba bwari bwaragizwe ibanga-YIREBE
Umuhanzi wo muri Tanzaniya Ali Kiba aherutse gukora ubukwe arongora umukobwa wo muri Kenya aho ubukwe bwagizwe ibanga ndetse n’amshusho ntasakare ku mbuga nkoranyamgaba ariko kugeza ubu Ali Kiba yamaze gushyira hanze amashusho y’igice cya mbere cy’ubukwe bwe.
Ku ya 19 Mata 2018 nibwo Ali Kiba yahisemo gusezerana n’ikizungerezi cyo muri Kenya witwa Amina Rikesh mu Musigiti wa Msjid-Kulthum uherereye mu gace ka Kizingo I Mombasa muri Kenya. Ubukwe buba nta mashusho menshi yagiye hanze ariko uyu muhanzi yamaze gushyira hanze igice cya mbere kigaragaza uko byari byifashe.
Ni amashuhso agaragaza imyiteguro ndetse nuko byari bimeze ubwo bari bageze mu musigiti.
Kugeza ubu , ibijyanye n’amshusho y’uyu bukwe bwa Ali Kiba na Amina Rikesh ari kugenzurwa na na Televiziyo yo muri iki gihugu cya Tanzaniya , AZAM TV kuko ni yo ifite inshingano zo kuyacuruza no kuyatunganya.
Abantu batandukanye bagiye fifuriza Ali Kiba kuzagira ishya n’ihirwe mu buzima bushya yiyemeje gutangira bose barangajwe imbere n’umwana we w’umukobwa ndetse akaba n’imfura ye Amaya Ally Kiba.
Yifashishije urubuga rwa Instagram yagize ati :”Ndagushimiye cyane, nizere ko ugiye kugira ubuzima bushya bwiza. Ndagushimiye cyane nizere ko wagize umunsi mwiza, ndagukunda ndagukunda. Amahirwe masa.”
Undi mu bifurije Ali Kiba ubukwe bwiza harimo Diamond Platnumz wamwifurije ubukwe bwiza nyuma y’uko yari akubutse muri gereza aho yari avuye kubazwa no gukorwaho iperereza ku makosa yakoze yo gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni.
Diamond yagize ati “Ni igihe cyo kwambara amakote . Nabwiwe ko Ali Kiba yarushinze uyu munsi, mumunsuhurize munamubwire ko namwifurije ubukwe bwiza n’ubuzima bwizaa.”
Biteganyijwe ko imihango y’ubukwe nyir’izina izaba ku wa Gatandatu taliki ya 26 Mata 2018 ibirori bikazabera I Dar Es Salaam muri Tanzaniya bikazitabirwa n’abayobozi batandukanye b’igihugu cya Tanzaniya na Kenya.
Video igaragaza igice cya 1 cy’ubukwe bwa Ali Kiba