AmakuruUrukundo

Hagaragaye undi mukobwa wagiranye urukundo na nyakwigendera Katauti

Nyuma y’iminsi igera  ku munani Ndikumana Katauti ashyinguwe , hagaragaye undi mukobwa watewe agahinda no kubura uwo bakundanaga.

Umukobwa witwa Uwayezu Jacky abicishije kurukuta rwe rwa Facebook yavuzeko byamugoye kwakira inkuru y’inshamugongo yavugaga ko Katauti y’itabye Imana.

Mu mafoto yaherekeje ubutumwa bwe biragaragara ko bari bari mu rukundo doreko yanafotowe mu isabukuru,Aya mafoto yafatiwe mu birori by’isabukuru ya Katauti, bikaba byari byitabiriwe n’Umutoza wa Rayon Sport Olivier Karekezi n’umugorewe n’izindi nshuti z’abo bose uko ari babiri.

Ndikumana Hamad Katauti washakanye na Oprah akabyara umwana w’umuhungu witwa Katauti , akaba yarakiniye ikipe yigihugu Amavubi ndetse agaca mu makipe atandukanye hano mu Rwanda no kumugabane w’iburaya , yitabye Imana azize urupfu rutunguranye mwijoro ryo kuwa kabiri rishyira kuwa gatatu ahagana saa sita zijoro.

Katauti yashatse kuri tariki ya  11 Nyakanga 2009 ashingiranwa  na Uwoya Oprah bakaba baranabyaranye umwana w’umuhungu witwa Katauti Krish . Ndetse yari yaratandukanye numugorewe kuberako Oprah yari yarakoze ubukwe nundi mugabo w’umuraperi muri Tanzaniya witwa Dogo Janja.

Hamad Katauti  yavukiye mu Mujyi wa Bujumbura mu Burundi tariki 5 Ukwakira 1978. Ni we mfura mu muryango w’abana batanu; mu mabyiruka ye akaba yarakundaga ruhago akaba yaratangiye akina hagati mu kibuga .

Gusa ariko  Uwayezu Jacky ashyize ahagaragara aya mafoto mu gihe Katauti yitabye Imana nanone kandi  ni nyuma yaho Nyakwigendera yari  amaze iminsi mike anahishuye amafoto y’umukunzi we mushya bari basigaye bakundana witwa Asma Jesca wo mu Burundi .

Ubu nibwo butumwa yacishije kuri Facebook
Hari kumunsi w’amavuko wa Katauti
Twitter
WhatsApp
FbMessenger