Hagaragaye impinduka zaho Robert Mugabe agomba gushyingurwa
Nyuma y’igihe hakiri ibiganiro byaho Robert Mugabe wahoze ari perezida wa Zimbabwe agomba gushyingurwa, Guverinoma ya Zimbabwe byarangiye yumvise icyifuzo cy’abagize umuryango we, yemera ko agomba gushyingurwa ku ivuko ahitwa Kutama mu karere ka Zvimba.
Hagati ya Guverinoma ya Zimbabwe n’abagize umuryango wa Robert Mugabe, ntibari bakabashije kwemeranya neza aho uyu mugabo agomba gushyingurwa, kuko Leta yifuza ko yashyingurwa mu irimbi ry’intwari, mu gihe umuryango wavugaga ko atarapfa yifuje ko yazashyingurwa mu rugo rwe.
Mu minsi ishize leta ya Zimbabwe yari yemeje ko Robert Mugabe azashyingurwa mu irimbi ry’intwari hanatangira imirimo yo kubaka aho azashyingurwa.
Amakuru yemeza ko,Ejo kuwa kane nimugoroba umurambo we waherekejwe na polisi ujyanwa mu aho avuka anafite urugo hitwa Zvimba.
Umurambo we umaze igihe ubitswe mu nzu nziza mu mujyi wa Harare utegereje aho uri kubakirwa mu irimbi ry’intwari i Harare.
Uwo mugambi ariko ubu wahindutse, Mugabe arashyingurwa muri iyi weekend mu muhango wihariye ku muryango.
Minisitiri w’itumanaho Nick Mangwana yasohoye itangazo rivuga ko guverinoma yemeye kumva ibyifuzo by’umuryango we.
Mu minsi ishize ubwo hariho guhangana, abategetsi bari batangaje ko Mugabe ari intwari y’igihugu atakiri umwihariko w’umuryango wifuzaga kumushyingura nk’umuntu wabo.
Umuryango we wakomeje kuvuga ko Bwana Mugabe atigeze yifuza ko abantu bamuhiritse ku butegetsi bazayobora imihango yo kumushyingura.
Bwana Mugabe yategetse Zimbabwe imyaka 37 ahirikwa n’abasirikare ku gitutu cya rubanda mu 2017, yapfuye mu ntangiriro z’uku kwezi afite imyaka 95