AmakuruIkoranabuhanga

Hagaragaye impinduka mu ikoreshwa ry’ikarita Tap&Go

Benshi mu bakorera ingendo zitandukanye mu Mujyi wa Kigali, bamaze kumenyera kwishyura amafaranga y’urugendo bakoresheje ikarita ya Tap&Go, bakoza ku kamashini kari ku muryango w’imodoka.

Ntangorane zirimo, uwabaga aturutse mu Ntara cyangwa ahandi hantu hatandukanye atamenyereye gukoresha iyi karita cyangwa atayifite, yakorezwagaho na mugenzi we akamusubiza amafaranga angana nayo akoresheje.

Ibi byo gukoresha ikarita imwe bisa n’ibyahagaritswe kuko Tap&Go yashoboraga gukoresha n’umuntu umwe nyuma y’amasegonda atanu mugenzi we nawe akayikoresha ariko ubu byashyizwe ku minota itanu.

Gahunda yo kwishyura hakoreshejwe ikarita y’urugendo ya Tap and Go yashyizweho na Sosiyete AC mu kurwanya ubwumvikane buke bugaragara hagati y’abishyura n’abishyuza mu modoka zitwara abagenzi, kwimika ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ndetse no kubungabunga ibidukikije n’isuku.

Ubuyobozi bwa AC Group, buvuga ko icyemezo cyo guca umuco wo gukorezanyaho kigamije kurinda umutekano w’amafaranga y’umugenzi kuko bizatuma buri wese amenya amafaranga nyir’izina aba yakoresheje mu ngendo zitandukanye yakoze.

Yongeyeho ko ibi bizanafasha gushyira mu bikorwa umushinga wo guhuza ikarita y’umugenzi n’irangamuntu ye biteganyijwe gukorwa mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Umuvugizi w’urwego ngenzuramikorere (RURA), Tony Kulamba, agaragaza ko niba igihugu kiri gutera imbere n’abaturage bagakwiye kugira iyo myumvire yo gutera imbere.

Yongeye gushishikariza abagenzi gutunga iyo karita ndetse bakwiye kuyifata nka mituweli cyane cyane ko nta muntu wivuriza kuri mituweli y’undi ngo byemerwe.

Yakomeje avuga ko abana bato aribo batemerewe kuyitunga anasaba ko nta ukwiye kwishyurira undi akoresheje ikarita ko aho kubishyurira ahubwo bajya bazibagurira mu rwego rwo kubatoza umuco wo kwigira.

Iyi gahunda yo kwishyura ingendo mu Mujyi wa Kigali hakoreshejwe ikarita ya Tap% Go yatangiye mu Ukuboza 2015 ndetse kuva yatangira abasaga ibihumbi 30 bakaba ari bo bahabwa aya makarita buri kwezi.

Uburyo abagenzi bakoresha Tap&Go
Twitter
WhatsApp
FbMessenger