AmakuruPolitiki

Hagaragajwe inzira imwe rukumbi Umuye-Congo asigaranye kugira ngo agere ku Mahoro

Abagize ishyaka Alliance Fleuve Congo, bahamagariye AbanyeCongo kwifatanya nabo mu guharanira uburenganzira bw’Abanyagihugu no kurwanya igitugu n’akarengane bikorwa n’ishyaka riri k’ubutegetsi rya Felix Tshisekedi .

Ibi byagaragaye mu butumwa byanyujijwe ku rukuta rwa X, ry’ umwe mu bagize iri shyaka witwa Victor Tosonga, aho yagize ati “Nta rindi shyaka rifite ejo hazaza heza h’igihugu cya Congo usibye irya Alliance Fleuve du Congo (AFC)’’.

Yakomeje agira ati “Inzira umunye-Congo asigaranye yo kugera ku mahoro arambye ni imwe rukumbi, ni ukuyoboka AFC.”

Uyu munyapolitiki kandi yasoje avuga ko , umunyeCongo wese uzi ubwenge kandi utegereje ahazaza heza h’igihugu, adakwiriye kwizera ibyo CENI iri gutangaza, kuko ari igikoresho cya Perezida Tshisekedi.

Ibi bibaye mu gihe AFC imaze igihe yifatanyije n’umutwe w’inyeshyamba wa M23 ndetse hakaba hari n’abasirikare bo mu Ngabo za Leta ya Congo FARDC zamaze kwihuza nabo.

Uyu mutwe w’inyeshyamba wa M23 umaze igihe uhanganye n’Ingabo za Leta ya Congo FARDC uzishinja kwica no kwangiza imitungo y’abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda.

Abatavuga rumwe na Leta ya Congo benshi basa n’abihuje na M23 n’ubwo bitaragaragazwa k’uburyo bweruye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger