AmakuruPolitiki

Hafi y’umupaka w’u Rwanda n’u Burundi habonetse imirambo 4 irimo abambaye impuzangano ya FARDC

Mu ishyamba rya Kibira riherereye mu Ntara ya Cibitoke hafi y’umupaka w’u Burundi n’u Rwanda, ahamaze iminsi habera imirwano ihanganishije igisirikare cy’u Burundi n’umutwe wa FLN urwanya u Rwnada, habonetse imirambo ine.

Iyi mirambo yabonetse ku Cyumweru tariki 17 Nyakanga 2022, yabonetse muri iri shyamba rya Kibira mu gace gaherereye mu ku musozi wa Gafumbegeti muri Zinze ya Butahana muri Komini ya Mabayi.

SOS Médias Burundi ivuga ko imirambo itatu muri iyi ine yabonetse, ari iy’abantu bambaye impuzangano y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Amakuru avuga ko iyi mirambo ari iy’abaguye mu mirwano yatangiye ku wa Gatanu tariki 15 Nyakanga igakomeza ku wa Gatandatu no ku Cyumweru yahuje Ingabo z’u Burundi n’umutwe wa FLN.

Umwe mu basirikare b’u Burundi yagize ati “Dufite amakuru ko izi nyeshyamba zifite ibirindiro ku misozi ya Mukoma, Gafumbegeti na Rutorero mu ishyamba rya Kibira bitegura kugaba igitero ku butaka bw’u Rwanda. Twabagabyeho ibitero byinshi kugira ngo tubace intege.”

Amakuru avuga ko igisirikare cy’u Burundi cyakubise inshurp izi nyeshyamba, kikazikura mu birindo zari zarigaruriye birimo n’ahacukurwa amabuye y’agaciro.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger