Hafashwe ingamba nshya zo kurwanya coronavirus zihindura byinshi
Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri muri Village Urugwiro, yize ku ngingo zitandukanye zirimo ingamba zo gukomeza urugamba rwo kurwanya icyorezo cya Koronavirusi ndetse no gushyiraho ba Ambasaderi
Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatandatu iyobowe na Perezida Kagame yafashe ingamba zo gukomeza kwirinda COVID-19 zirimo:
Ingendo zirabujijwe guhera saa Tatu z’ijoro kugeza saa Kumi za mu gitondo
Ubusabane n’ibirori bitandukanye bibera mu ngo birabujijwe
Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zizatwara abatarenze 50%.
Ku bijyanye n’ubukwe, Inama y’Abaminisitiri yemeje ko “ishyingirwa rikorewe imbere y’ubuyobozi bwa Leta no mu nsengerp ryemewe kwitabirwa n’abantu batarenze 30 kandi bikabanza kumenyeshwa Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze”.
Ubusabane n’ibirori bitandukanye bibera mu ngo birabujijwe. Resitora na Cafe zizakomeza gukora ariko ntizirenze 30% y’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu, zemerewe kwakira abantu kugeza saa mbiri z’ijoro. Abaturarwanda basabwe gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 arimo; gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamunwa no gukaraba intoki.
Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatandatu kandi yashyizeho ba Ambasaderi mu buryo bukurikira:
Prof Shyaka Anastase: Ambasaderi w’u Rwanda muri Pologne
Dr Diane Gashumba: Ambasaderi w’u Rwanda muri Suède
James Gatera: Ambasaderi w’u Rwanda muri Israel
Michel Sebera we yagizwe Minister Counsellor muri Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi.
Inama ya Guverinoma yemeje Ambasaderi Antoine Anfre ko azahagararira France mu Rwanda.
Ni icyemezo gikurikiye uruzinduko rwa Perezida Macron i Kigali mu mpera za Gicurasi 2021.
Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 12 Kamena 2021: