Hadutse kutavuga rumwe hagati ya Jay C na Khalfan ku mwami w’injyana ya Hip Hop mu Rwanda
Habayeho ukutumvikana hagati y’abaraperi babiri bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya 8 aho umwe yiyise umwami w’injyana ya Hip Hop mu Rwanda ariko undi akamuhinyuza avuga ko yibeshyera.
Aba ni Jay C na Khalfan bose bahuriye muri PGGSS, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Kamena 2018 ibitaramo by’iri rushanwa byari byakomereje I Rubavu aho abahanzi icumi baririmo bari gutaramira abatuye n’abasuye umujyi wa Rubavu.
Bitandukanye n’abandi bahanzi, umuraperi Khalfan yageze ku rubyiniro yambaye imyenda isa naho ari iy’abami, aha akaba yaririmbiye abari bitabiriye iki gitaramo ariko anabasaba kuririmbana nawe. Avuye ku rubyiniro yaganiriye n’itangazamakuru maze avuga ko ariwe mwami w’injyana ya Hip Hop mu Rwanda, umunyamakuru yamubajije niba abaraperi nka Bull Dog , Jay Polly, Khalfan na Fireman batamurusha mu gusubiza avuga ko abo atabazi.
Khalfan akaba yagize ati:”Rubavu nsanze ari ba bakunzi ba ya njyana, ndi umwami nari nambaye nk’umwami, iyi njyana yari yarabuze nyirayo byari igihe cyo kwerekana umuntu ukwiye iyi njyana, ni njye mwami w’iyi njyana.”
Abajijwe kuri Bulldog, yagize ati:”uwo ntawe nzi, ntabwo ari umwami ariko ni umuntu nemera. Abiyita abami b’injyana abo ntabo nzi.”
Nyuma ya Khalfan wiyemereye ko muri iyi Guma Guma ari mafiyeri, haganirijwe umuraperi mugenzi we Jay C atangaza ko ibyo Khalfan avuga atabizi ngo ubwo afite abamwimitse , Jay C yavuze ko we atihamagara ahubwo ko ahamagarwa.
Jay C ati:”Nta mwami wiyimika, ubundi njye ntabwo nihamagara barampamagara, ntabwo mbizi niba yihamagaye ubwo niyitabe ariko niba tuzamuhamagara azitabe nabwo, nta muntu ndumva ubimuhamagara , iyi njyana iyobowe n’abaraperi, iyi njyana mu bantu bayiyoboye ndimo, si mpakana ko Hip Hop ayizi kandi ari umuhanga ariko niba mushaka ko mberurira ntabwo ari umwami, si umwami.”
Twabibutsa ko kuri uyu wa gatandatu washize i Rubavu ariho hari hatahiwe gukorerwa igitaramo cya 4 cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star riri kuba ku nshuro yayo ya 8 yaryo uyu mwaka wa 2018. Abahanzi bose bagiye kumara igihe cy’ibyumweru bibiri bitegura umunsi wa nyuma bazamenyeraho uwegukanye igikombe.