Hadutse imirwano abafana bamenagura amacupa mu gitaramo cya Urban Boyz na Jay Polly-AMAFOTO
Hagaragaye kutumvinaka binatuma abahanzi babarizwa mu itsinda rya Urban Boyz ndetse na Jay Polly bataririmba mu gitaramo cyari kubera i Rwamagana binatera abafana umujinya w’umuranduranzuzi badukira amacupa baramenagura intebe baravuna.
Iki ni igitaramo cyari giteganyijwe kuri iki cyumweru tariki ya 01 Nyakanga 2018 i Rwamagana ahazwi ku izina ryo kuri Nyakatsi cyangwa se kwa Avega.
Iki gitaramo cyagaragayemo akavuyo ko ku rwego rwo hejuri cyari cyateguwe na Munyeshyaka Claude aho yari yatumiye Humble Jizzo na Nizzo bo muri Urban Boyz n’umuraperi Jay Polly ngo bataramire abakunzi b’umuziki bo muri Rwamagana. Byarangiye igitaramo kivuyemo imirwano!!
Abari bishyuye amafaranga ngo bihere ijisho aba bahanzi baje guterwa umujinya no kutabona abahanzi bari bategereje.
Ku isaha ya saa tatu nibwo uwari umushyushya rugamba yageze imbere y’abafana abyinisha bamwe mu bakobwa bari bitabiriye iki gitaramo karahava gusa bigeze mu ma saa tanu nibwo ibintu byatangiye guhinduka uwari umushyushya rugamba atangira gutukana bigaragara ko yasinze, yageze aho ava ku rubyiniro bigaragara ko ntacyo kuvuga agifite imbere y’ababarirwa hagati ya 400 na 600 bari bitabiriye iki gitaramo.
Uko amasaha yakomeje kwigira imbere niko uburakari mu bafana bwakomezaga kuzamuka maze bigeze ku isaha ya saa sita n’igice abitabiriye igitaramo batangira kugaragaza umujinya aro nabwo bamwe batangiye kwadukira intebe n’ibindi bikoresho barabimenagura imvururu ziratangira.
Mu byamenaguwe n’abafana harimo intebe,amacupa y’inzoga, amatara n’ibirahuri. Ibi babikoze bamaze guhabwa amakuru ko Urban Boyz yasubiye i Kigali itakibaririmbiye.
Byageze aho bamwe mu bitabiriye iki gitaramo bashaka gufata Jay Polly ngo bamukubite aza gukizwa n’abashinzwe umutekano w’ahabereye igitaramo. Nkuko abari bitabiriye iki gitaramo babitangarije ikinyamakuru kimwe cya hano mu Rwanda ngo babitewe nuko bishuye amafaranga ariko ntibabone abahanzi.
Humber Jizzo wo muri Urban boyz yemera ko ibi byabayeho ariko amakosa yose akaba yarakowe Munyeshyaka Claude wateguye igitaramo hanyuma akaza kwishyuza agahita yigendera atubahirije amasezerano bagiranye.
Yagize ati “Ikosa ntabwo rifite twebwe abahanzi kuko twageze i Rwamagana saa kumi n’imwe n’igice (17h30), uwateguye igitaramo atujyana ahari bubere igitaramo tugezeyo atubwira ko abantu bakiri kuza ngo tureke baze turirirmbe nka saa yine, bigeze saa tanu turamushaka turamubura, tujya kumushaka i Rwamagana mu mujyi naho turamubura duhitamo gutaha tutaririmbye.”
Urban Boyz yari igihe gukorera iki gitaramo i Rwamagana ny’uma y’icyo baherutse gukorera i Musanze ndetse kikaba cyaritabiriwe n’abatari bake , ni mugihe kandi Jay Polly we asa n’utari kugaragara cyane muri muzika.