Hadi wari Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’amagare akaza gusezera, yanditse ibaruwa yivuguruza!
Hadi Janvier wahoze ari Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’abasiganwa mu munkino w’amagare akaza gusezera ashinja ishyirahamwe ry’uyu mukino kumukandamiza yatangaje ko asabye imbabazi.
Uyu yari kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda yo gusiganwa ku magare muri Tour du Rwanda za 2014 na 2015, Hadi Janvier yari yarasezeye umukino w’amagare avuga ko akandamizwa n’abayobora ikipe y’igihugu ariko nyuma y’umwaka yasabye imbabazi avuga ko ashaka kongera gukina.
Hadi yasabye imbabazi ku makosa yakoze asezera ku mukino w’amagare asaba kuwusubiramo, mu itangazo yageneye itangazamakuru, Hadi yavuze ko umwanzuro wo gusezerera yawufashe ahubutse kubera amarangamutima bityo yifuza kugaruka muri uyu mukino ndetse yiteguye gukora ibishoboka byose akongera kwitwara neza.
Hadi Janvier w’imyaka 26 yasezeye kuwa 19 Nzeri 2017, uyu musore yabaye kapitene w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatwaye tour du Rwanda ikanakirwa na Perezida wa Repubulika, yari yavuze ko ibibazo yahuye na byo muri uyu mukino ari byo bimuteye gusezera.
Icyo gihe aganira n’Umuseke Hadi yavuze ko arambiwe gukorera abandi we nta nyugu abona ati:”Nahuye n’ibibazo byinshi muri uyu mukino, naritanze uko bishoboka ariko mbona iterambere ryanjye mu magare riri kure. Mwumvise ko ngo mfite ikipe nkinira i Burayi, byatangajwe mu Ukuboza umwaka wa 2015, ariko nta mafaranga twahabwaga. Ngo yohererezwaga abayobozi ba Team Rwanda. Mu mezi icyenda (9) nahawe amadorali 400 gusa (agera ku 321 000 frw). Nagarutse mu Rwanda, kandi mpamaze igihe, nta ukurikirana amakuru yanjye.”
Hadi Janvier ngo yabonaga hari abatishimira gutanga ingufu ze ngo aheshe igihugu ishema kandi ngo n’abayobozi akaba yari arambiwe kuvunikira ubusa iteka nk’uko yakomeje abibwira iki kinyamakuru.
Ati:”Nakoze uko nshoboye kose, numva narahesheje u Rwanda ishema aho bishoboka ariko hari abatifuza iterambere ry’umukinnnyi utanga imbaraga ze. Hari abifuza ko tuguma ku rwego rumwe, ntibifuza ko ntera imbere na gato, kandi abo nibo bayobora umukino wacu. Aho kuvunikira ubusa iteka, ngiye gufata duke nakuye mu mukino, nshake ikindi nkora kuko ndabizi nta gihe kinini nari nsigaje nari kuzagenda nk’uko n’abandi bagenzi banjye bagiye.”
Hadi Janvier yari yavuze ko gusezera kwe yamaze yari yabitangarije umuyobozi wa Benediction Club ikipe yamuzamuye Felix Sempoma, n’abayobora ikipe yakinagamo, Équipe cycliste Stradalli-Bike Aid yo mu Budage.
Theos UWIDUHAYE/TERADIG NEWS