Hadi Janvier yagarutse mu ikipe y’igihugu nyuma y’igihe kirekire atayigaragaramo
Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’amagare Hadi Janvier, yongeye kugaruka mu ikipe y’igihugu nyuma y’igihe kirekire yari amaze atayigaragaramo, aho azaba ari kumwe n’abakinnyi bazitabira Tour du Cameroun iteganyijwe muri Werurwe uyu mwaka.
Uyu musore ukomoka ku Mukamira mu karere ka Nyabihu yagarutse muri iyi kipe nyuma y’ibibazo byavuzwe ubwo ikipe y’u Rwanda yiteguraga Tour du Rwanda ya 2016, bikanarangira bamwe mu bakinnyi bijyanye mu mwiherero wateguraga aya marushanwa.
Ibi bibazo ni byo byabaye imbarutso yatumye uyu musore yerura akavuga ko ahagaritse gukina umukino w’amagare ku mugaragaro.
Hadi Janvier yavugaga ko abitewe n’uko yabonaga atitaweho ngo ahabwe agaciro akwiye, aho yatanze urugero rw’uko yegukanye umudali wa Zahabu mu mikino nyafurika (All African Games) u Rwanda rukabona itike yo kujya mu mikino Olempike ariko ntabe ari we woherezwa muri iyo mikino hakagenda Adrien Niyonshuti.
Cyakora, mu Ukwakira 2017 ubwo u Rwanda rwitegura Tour du Rwanda, Hadi Janvier yasabye kongera kugaruka mu ikipe y’igihugu anavuga ko yafashe umwanzuro wo gusezera ahubutse nyuma y’uburakari n’umujinya, bityo anasaba imbabazi abikuye ku mutima.
Nyuma y’imbabazi yahawe n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda Ferwacy, uyu musore yashyizwe mu ikipe izitabira irushanwa rizenguruka igihugu cya Cameroun aho yashyizwe kumwe na Nsengimana Jean Bosco, Uwizeyimana Bonaventure, Ruberwa Jean Damascene, Tuyishimire Ephrem na Gasore Hategeka.
Iyi kipe izerekeza muri Cameroun tariki ya 08 Werurwe 2017 kwitabira iri siganwa rizabera muri iki gihugu kuva tariki ya 10-18 Werurwe uyu mwaka.
Tour du Cameroon y’uyu mwaka izakinwamo uduce icyenda, aho irushanwa riheruka ryari ryegukanywe n’umudage HOLLER Nikodemus byitezwe ko azaba ari mu bahatana na Team Rwanda uyu mwaka.