Habonetse undi mukobwa utwite inda ya Diamond Platnumz
Umuhanzi Diamond Platnumz wo mu gihugu cya Tanzaniya byatahuwe ko hari undi mukobwa wo muri Namibia yateye inda nyuma ya Hamisa Mobetto babyaranye ndetse n’umurundikazi wavuzweho kumubyarira impanga.
Diamond Platnumz ukomeje kuvugwaho ibibazo byo guca inyuma umugore we no kubyara mu gasozi, yavuzweho kubyarana n’umunyamideli Hamisa Mobetto ndetse aza kubyiyemerera.
Mu minsi ishize ku itariki 19 Nzeri 2017, yahishuye ukuri ubwo yari kuri Clouds Fm avuga ko koko umwana wa Hamisa ari uwe gusa avuga ko yari yarasezeranye na Hamisa kubigira ibanga rikomeye kuko yumvaga ko bishobora guhungabanya umutekano w’urugo rwabo rukaba rwazamo umwuka mubi.
Hadaciye kabiri hongeye kuvugwa undi mukobwa wo mu Burundi wabaye nyampinga w’iki gihugu mu mwaka wa 2012, mu butumwa yari yanditse kuri Instagram yavugaga ko afite abana 2 b’impanga ba Diamond, yemezaga ko yaryamanye na Diamond mu mwaka wa 2013 ubwo uyu muhanzi yajyaga kuririmbira mu Burundi.
Uyu mugore w’ imyaka 24 witwa Jesca kandi yavugaga ko yamenyanye na Diamond muri Mutarama mu mwaka wa 2012 ubwo hafatwaga amashusho y’ indirimbo Najuwa ya Lolilo afatanyije na Diamond. Yakomezaga avuga ko muri uwo mwaka wa 2012 aribwo yatangiye kuryamana na Diamond, nyuma y’aho bakajya bavugana kuri telefone ariko uko aje I Burundi bakongera bakaryamana.
Uyu mukobwa yaje kubyigarama mu itangazamakuru mu kiganiro yagiranye na Indundi yemeza ko ari umuntu wahimbye iki kinyoma kugira ngo amusebye ndetse anakurikirwe cyane kuri uru rubuga ruhuza imbaga nyamwinshi y’abatuye Isi.
Bongo5 yatangaje ko Diamond agiye kubyarana n’uyu mukobwa witwa DillishKuri ubu haravugwa undi mukobwa wo muri Namibia witwa Dillish Matheu wamenyekanye cyane mu mwaka wa 2013 ubwo yatwaraga Big Brother Africa, amakuru akomeza avuga ko yajyanye na Diamond mu kiruhuko muri Zanzibar ubwo Zari yari ari muri Afurika y’Epfo mu bikorwa bye by’ubucuruzi. Kuri ubu akaba amutwitiye inda y’imvutsi.
Diamond Platnumz asanzwe afitanye abana babiri n’umugore we Zari, umwe w’umuhungu witwa Prince Nillah ndetse n’undi w’umukobwa ari nayo mfura yabo witwa Tiffah.
Aya makuru y’uko Diamond yateye Dillish inda aje mu gihe uyu muhanzi ari mu myiteguro ikomeye yo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 28 ku itariki 02 Ukwakira 2017, ndetse iyi sabukuru ikazaza ikurikira iyo umugore we aherutse kwizihiza tariki 24 Nzeri 2017.
Indi nkuru wasoma: Kera kabaye Diamond yemeye ko umwana wa Hamisa bamubyaranye, avuga impamvu yabyitarutsaga
Theos UWIDUHAYE//TERADIG NEWS