Habibah uzahagararira u Rwanda muri Miss Supranational, amaze iminsi akorera imyitozo hanze y’u Rwanda
Ingabire Habibah uzahagararira U Rwanda mu irushanwa ya Miss Supranational 2017, agahatana n’abakobwa 79 baturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi kuri ubu akomeje kwitegura ndetse amaze iminsi mu myitozo hanze y’u Rwanda.
Tariki 19 Nyakanga 2017, nibwo hasakaye inkuru y’uko Habibah ariwe watoranijwe kuzahagararira u Rwanda mu irushanwa ngarumwaka ryo gutora Miss Supranational. N’irushanwa rizaba ribaye ku nshuro yaryo ya cyenda.
Iri rushanwa mpuzamahanga rizatangira hagati mu Ugushyingo 2017, abakobwa bazabanza bajye kwakirirwa muri Pologne hanyuma bahite bajyanwa mu majyepfo y’iki gihugu muri Repubulika ya Slovakia [mu birometero 547 uvuye aho bazaba bacumbitse].
Bazamara igihe bacumbitse muri Aquacity Poprad ari naho bazifotoreza amafoto ndetse banakore amajonjora y’ibanze yo kureba abahize abandi mu kwerekana impano zitandukanye, ndetse hanarebwe uzagaragara neza mu mwambaro wa bikini no mu bindi byiciro bizahembwa..
Aba bakobwa bazava muri Slovakia berekeza mu mujyi wa Krynica – Zdrój muri Pologne ari naho igikorwa nyir’izina cyo gutora Miss Supranational kizabera tariki 1 Ukuboza 2017.
Ingabire Habibah w’imyaka 20 uzahagararira u Rwanda, yagarutse mu matwi ya benshi muri gashyantare 2017, ubwo yaburaga amahirwe yo kwitabira amarushanwa ya Miss Rwanda 2017 ku rwego rw’igihugu kuko yabuze amahirwe yo kuza muri batandatu ba mbere bari guhagararira umujyi wa Kigali kandi byaragaragaraga ko afite uburanga bwihariye.
Uyu mukobwa yagarutsweho cyane hibazwa impamvu ari we wabonye amahirwe yo guhagararira u Rwanda, gusa Dr. Uwamahoro Yvonne ushinzwe gutanga umukandida wo mu Rwanda muri aya marushanwa ya Miss Supranational, yemeza ko mu bakobwa barenga 20 bari batanze ubusabe uyu ariwe wari wujuje ibyifuzwa.
Miss Ingabire Habibah kuri ubu uzahagararira u Rwanda muri iri rushanwa, amaze iminsi akorera imyitozo mu gihugu cya Kenya aho yagiye kwiga uburyo butandukanye bwazatuma yitwara neza mu irushanwa ndetse ari muri icyo gihugu yagiye no kuri Ambasade y’u Rwanda muri.
Mu kiganiro gito twagiranye yatangaje ko amaze iminsi ari gukora imyitozo itandukanye ndetse anakomeza kwiga byinshi kugira ngo arebe ko yazaseruka akegukana intsinzi imbere y’abo bazaba bahanganye.
Muri uru rugendo rwa Habibah yakoreye imyitozo ahitwa Marist International University college, yagize amahirwe yo guhura na Miss Universe Kenya 2016 ‘Mary Esther Were’. Uyu afite ibigwi byihariye mu marushanwa y’ubwiza kuko yanitabiriye Miss Universe World 2016 akaza muri 6 ba mbere.
Ni ku nshuro ya gatandatu u Rwanda ruzaba ruhagarariwe muri iri rushanwa cyane ko guhera muri 2012 aribwo Uwamahoro yabimburiye abandi akarijyamo.
Abakobwa bagiye basimburana muriri rushanwa kuva u Rwanda rwatangira kwitabira, ‘muri 2012 hagiyeyo Uwamahoro Yvonne, Miss Mutesi Aurore[2013], Umwali Neema Larissa [2014], Gisa Sonia[2015], Akiwacu Colombe[2016] ndetse na Ingabire Habibah uzajyayo mu 2017.’
Theos UWIDUHAYE/TERADIG NEWS