Habaye impinduka zitunguranye mu marushanwa ya Godfather East Africa
Abategura irushanwa rya Godfather East Africa batangaje impinduka zitandukanye nk’aho igihe irushanwa rizabera cyahindutse ndetse n’abazaryitabira bakaba biyongereye.
Irushanwa rya Godfather East Africa rigiye kuba ku nshuro ya mbere, rikaba rigiye kwitwara nk’irya Big Brother Africa ryo ritakiba.
Godfather iyi ni gahunda yo guhuriza hamwe abanyamideli baturutse mu bihugu bitandukanye bya East Africa aho buri munyamideli ku giti cye agomba kugaragaza umwihariko we n’udushya afite mu kwerekana imideli no guhanga udushya dutandukanye. Iri rushanwa rizitabirwa n’ibihugu bine byo mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba ari byo: u Rwanda, Uganda, Tanzaniya na Kenya naho u Burundi na Sudani byo ngo bizajyamo ubutaha.
Zimwe mu mpinduka zahabaye rero ni uko igihe abatsinze bari kuzagira muri Kenya mu nzu imwe bateguriwe cyimuwe kigashyirwa tariki ya 01 Mata 2018, aho kuba tariki 01 Werurwe 2018.
Ikindi ni uko hongerewe umubare w’abazahatana dore ko mbere byari byatangajwe ko bazaba ari 12, ariko ubu bakaba bongerewe bakaba 16, aho buri gihugu cyizahagararirwa n’abantu 4 gusa. Kugeza ubu amajonjora y’Ibanze yararangiye abanyarwanda 10 nibo bari gutorwamo abazajya muri iy’inzu aho uzayitwaramo neza mu gihe cy’amezi atatu, azahembwa miliyoni 20 z’amafaranga y’ u Rwanda gusa hari n’ibindi bihembo bitazwi bazagenda babona mu buryo bwo gutungurana. Gutora bikorerwa kuri interineti.
Biteganyijwe ko 6 bazagira amajwi menshi kurusha abandi bazajya mu ijonjora rya nyuma rizabera muri Kenya kuva kuwa 17 Gashyantare kugera kuwa 03 Werurwe 2018.
Godfather East Africa igaragaza ko abantu bamaze gutora abanyarwanda bagera ku bihumbi 16 na 582, abanya-Kenya bose bafite amajwi ibihumbi 34 na 789, abagande bafite ibihimbi 20 na 654 naho abo muri Tanzaniya bakagira ibihumbi 26 na 371, gusa ntibagaragaza ufite amajwi menshi.
Abanyarwanda bari gutorwa harimo Teta Sandra, Phil Peter ukora ku Isango Star, Uwase Vanessa, Rudasumbwawa Afurika , Jay Rwanda ndetse n’abandi .