AmakuruAmakuru ashushye

Habaye impinduka mu gitaramo cyo gutangiza FESPAD n’Umuganura, Abahanzi batumiwe bahindutse

Ku munsi w’ejo nibwo twabagejejeho inkuru yavugaga ko mu birori byo gutangiza ku mugaragaro FESPAD n’umuganura hazaza abahanzi bakomeye muri Afurika nka Yemi Alade na Angelique Kidjo ariko ntabwo bakije ahubwo hazaza abandi.

Nkuko bigaragara ku mpapuro za gahunda z’iki gitaramo, byari biteganyijwe ko Bruce Melody, Butera Knowless ndetse na Charly na Nina  na Angelique Kidjo wavukiye muri Benin ariko akaba yibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bazafatanya n’umunya nigeriya Yemi Alade ariko byahindutse.

MINISPOC iri gukurikiranira hafi iby’iki gitaramo yatangaje ko koko byahindutse hazaza Sauti Sol yo muri Kenya na Zao Zoba wo muri Congo Brazaville wamamaye cyane mu ndirimbo ‘Ancien Combattant’.

Iyi minisiteri y’umuco na siporo ikomeza itangaza ko impamvu bari batangaje gahunda iriho Yemi Alade na Agelique Kidjo ari uko byari ibyagateganyo ariko bikaba byarangiye batakije ahubwo hakazaza Sauti Sol na Zao Zoba.

Ibi birori byo gufungura FESPAD n’Umuganura bizabera kuri Stade Amahoro tariki 29 Nyakanga 2019.

Uretse iki gitaramo cyo gutangiza ku mugaragaro iri serukiramuco , hazaba n’ibindi birori byo gusoza FESPAD byahujwe n’igitaramo ‘Nyanza Twataramye’ kizaba tariki 2 Kanama 2018, ibi bikazakurikirwa n’ibirori byo gusoza umuganura biteganyijwe tariki 3 Kanama 2018 nabwo mu karere ka Nyanza. Muri iki cyumweru hagati hari n’ahandi hazagenda habera ibitaramo harimo mu karere ka Rwamagana, Musanze, Rubavu na Huye.

Sauti Sol nibo bazataramira abantu
Impapuro zagaragazaga ko Yemi Alade na Angelique Kidjo aribo bazaza
Zao Zoba azaza muri iki gitaramo

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger