AmakuruImikino

Habaye impinduka ku rugendo rw’ikipe y’igihugu

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yagombaga guhaguruka uyu munsi yerekeza mu gihugu cya Cameroun gukina umukino wa gishuti n’iki gihugu mu kwitegura igikombe cya CHAN 2020, urugendo rwimuriwe ku munsi w’ejo kubera ikibazo cy’indege.

Amavubi agiye kwerekeza muri Cameroun gukina n’iki gihugu umukino wa gishuti uzaba tariki ya 24 Gashyantare 2020.

Yagombaga guhaguruka mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu ariko bitewe n’ihindagurika ry’indge yagombaga kubatwara, bazagenda ku munsi w’ejo.

Umutoza w’ikipe y’igihugu ku munsi w’ejo yari yavuze ko bashobora guhagaruka mu ijoro ry’uyu munsi ku wa Gatatu aho kuba ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu.

Yagize ati“murabizi iby’indege bigenda bihindagurika isaha ku y’indi, twari tuzi ko tuzagenda ejo ku gicamunsi(uyu munsi ku wa Gatatu) ariko haje guhindukamo bimwe na bimwe, dufite indi myitozo ku munsi w’ejo hanyuma tuzagenda ku mugoroba cyangwa mu ijoro.”

Amakuru dukesha Team Manager w’ikipe y’igihugu, Rutayisire Jackson ni uko gahunda yamaze kwimurirwa ku munsi w’ejo ku wa Kane, bikaba biteganyijwe ko bazahaguruka ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali i Kanombe saa 8:30’ za mu gitondo.

Uyu munsi saa 16:00’ biteganyijwe ko bari bukore imyitozo ya nyuma kuri Stade Amahoro i Remera. Mu bakinnyi 28 bari mu mwiherero Mashami akaba azahagurukana abakinnyi 26.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger