AmakuruImyidagaduro

Habaye impinduka ku bijyanye n’igitaramo cya nyuma cya Primus Guma Guma Super Star

Nyuma y’inama yahuje abahanzi icumi bari mu irushanwa rya Pimus Guma Guma Super Star , abategura irushanwa n’abaterankunga biri rushanwa, bumvikanye ku mpinduka z’igitaramo cya nyuma zirimo no guhindura aho iki gitaramo cyari gisanzwe kibera.

Ubu umunsi nyirizina hazatangwaho ibihembo ni tariki ya 14 Nyakanga 2018, mu gihe iki gitaramo cya nyuma cyari gisanzwe kibera kuri Stade Amahoro kuri iyi nshuro ya munane ntabwo ariho kizabera ahubwo cyimuriwe muri Parikingi y’ahabera imurikagurisha i Gikondo mu mujyi wa Kigali.

Ikindi cyahindutse ni uburyo bwo kwinjira muri iki gitaramo kuko ni uko buri muhanzi muri iki gitaramo azaririmba indirimbo eshatu aho kuba ebyiri nkuko byari bisanzwe.

Mu bindi ni uko buri muntu wese uzitabira iki gitaramo azinjirira ku buntu uretse abazaba bashaka kujya mu myanya y’icyubahiro aho kwinjira bizaba ari ukuba ufite ubutumire cyangwa udafite ubutumire akishyura ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda (5000frw).

Nyuma y’igitaramo cy’iri rushanwa giherutse kubera i Rubavu ku wa gatandatu tariki ya 30 Kamena 2018 ndetse n’igitaramo gito cyabereye ku Kimironko, ubu abahanzi Young Grace, Queen Cha, Christopher, Bruce Melody, Mico The Best, Jay C, Khalfan, Just family, Uncle Austine na Active bose imitima iri kudiha hibazwa uzegukana iki gikombe kiruta ibindi mu myidagaduro ya hano mu Rwanda.

Umuhanzi uzaba uwa mbere azahabwa miliyoni 20 (20 000 000 Frw) mu gihe umuhanzi uzahiga abandi mu gutorwa cyane n’abafana azahabwa miliyoni 15 (15 000 000 Frw).

Uzatsinda agahabwa miliyoni makumyabiri  azatorwa n’akanama nkemurampaka 100%, Gutora umuhanzi bizajya bikorwa  hifashishijwe code ya *733# ugakurikiza amabwiriza arimo no kwandika code y’umuhanzi usanze mu mufuniko wa primus wanyoye.

Ibi bivuze ko uzaba uwa mbere akemezwa n’akanama nkemurampaka, naramuka yitwaye neza akanahiga abandi mu gutorwa cyane biciye kuri telefone bizahita bimuhesha amahirwe yo kwegukana miliyoni 35 za Bralirwa icyarimwe.

Abagize akanama nkemurampaka muri PGGSS8
Twitter
WhatsApp
FbMessenger