AmakuruPolitiki

Guverinoma y’u Rwanda yavuze ku birego ishinjwa byiswe “Gufata itangazamakuru ku munwa”

Kuri uyu wa 28 Gicurasi 2024, Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu itangazo yamaganye inkuru zatangiye gusohoka mu bitangazamakuru birimo gukora ubukangurambaga bwiswe “Forbidden Stories Media Campaign”, ivuga ko izo nkuru zitazagera ku ntego yazo yo kwica amatora, cyangwa guhungabanya ubuyobozi bw’Igihugu.

Itangazo ry’Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma ryatanzwe, rivuga ko mu minsi myinshi y’uku kwezi (Gicurasi), abayobozi n’abaturage bashyizwe ku nkeke n’abishakira inyungu za politiki, bagambiriye gutangaza inkuru za byacitse zivuga ku Rwanda.

Iryo tangazo rikagira riti “Twahisemo kudakomeza gusubiza ibyo bihuha bidafite ishingiro kuko twabisobanuye kenshi kandi ku buryo buhagije.”

Guverinoma y’u Rwanda ikavuga ko Abanyarwanda batagitungurwa n’ibyo bikorwa by’abo bakoresha itangazamakuru mu nyungu zabo bwite, ahanini bigamije guhungabanya imigendekere myiza y’Amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite ateganyijwe mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka wa 2024.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ibi bijyanye no kuba hafi y’umupaka w’Uburengerazuba bw’u Rwanda, mu ntambara ibera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, umutwe w’abajenosideri wa FDLR ukomeje gukingirwa ikibaba, hagamijwe kugirira nabi u Rwanda no gushyigikira ihinduka ry’ubutegetsi rimaze igihe ritangajwe na Perezida wa DRC.

Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda rikomeza rigira riti “Iyi ntego ntizigera igerwaho kuko abanyarwanda biyubakiye politiki itajegajega ishingiye ku bumwe no gukorera mu mucyo muri iyi myaka ishize.”

Guverinoma ivuga ko inzira ya Demokarasi u Rwanda rwahisemo izakomeza, kandi mu mahoro no mu bwisanzure, Abanyarwanda bazihitiramo abo bazifuza ko babayobora mu gihe kiri imbere.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger