Amakuru ashushye

Guverinoma yirukanye burundu umuyobozi wariye amafaranga ya Leta akayitirira abanyamakuru, hari n’abandi

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuri uyu wa Gatanu, yirukanye burundu mu bakozi ba Leta, Ntwari Biziyaremye Nathan wari Umuyobozi ushinzwe Ubushakashatsi n’Iterambere ry’Ireme ry’ibitangazwa mu binyamakuru mu Nama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC) kubera amakosa akomeye yakoze mu kazi.

Amakuru yizewe agera ku kinyamakuru Teradignews.rw, ashimangira ko Ntwari Nathan mu byo yari akurikiranyweho harimo no kuba yaragiye ajyana mu mahugurwa atandukanye abanyamakuru ba baringa, agamije kwirira amafaranga yabaga agenewe abo banyamakuru yagombaga kubafasha mu mibereho no mu migendekere myiza y’ayo mahugurwa.

Si ubwa mbere Ntwali yaragarutsweho mu nama y’abaminisitiri kuko muri Kamena 2017, akiri Minisitiri w’Intebe, Murekezi Anastase, yahagaritse by’agateganyo Ntwari bitewe n’amakosa atandukanye yashinjwaga gukora mu kazi.

Mu bandi birukanwe burundu harimo, Mutijima Vedaste wari Umuyobozi w’ishami rishinzwe itangwa ry’amasoko ya Leta mu Kigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB); Gatayire Marie Claire wari Umuyobozi w’ishami rishinzwe Ubushakashatsi, Gusakaza no Gushyingura ibyavuye mu Bushakashatsi muri RAB; Bimenya Théogène, wari Umuyobozi ushinzwe Imari mu Kigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi muri RAB. Bose bakaba birukanwe burundu kubera amakosa akomeye bakoze mu kazi.

Ntwali yirukanwe burundu
Twitter
WhatsApp
FbMessenger