AmakuruUburezi

Guverinoma yazamuye imishahara ya Mwarimu ,aho uwo mu mashuri agiye gukubirwa hafi kabiri

Minisitiri w’Intebe Edourd Ngirente amaze kubwira inteko ishingamategeko imitwe yombi ko Guverinoma yafashe icyemezo cyo kuzamura umushara wa Mwarimu mu byiciro byose babarizwamo.

Ubwo yagezaga ijambo ku bagize inteko ishingamategeko imitwe yombi, abagararariza aho guverinoma igeze ishyira mu bikorwa gahunda gahunda mbaturabukungu NST1, Minisitiri Dr Ngirente yagarutse ku bimaze kugerwaho cyane cyane mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12.

Yaboneyeho gutangaza ko umwarimu wo mu mashuri abanza ufite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye A2 , umushahara we ugiye kuzamurwaho 88%, naho agigisha mu mashuri y’isumbuye bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya Mbere n’icya Kabiri cya Kaminuza uzamurwaho 40%.

Minisitiri Ngirente avuga ko kongera umushara wa mwarimu bizagabanya umubare munini w’abarimu bataga akazi bakajya kwikorera ibindi binyuranye.
Atz:”Ibi bizarinda ya Mibare y’abataga akazi k’ubwarimu bakajya kwibera abamotari. Muri make kongera umushahara wa mwarimu ni uburyo bwiza bwo kugirango akore akazi atekanye.”

Minisitiri Dr Ngirente kandi yabwiye , abagize inte ko ishinga amategeko imitwe yombi ko , Guverinoma itazigera ihagarika gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku bigo bigaho. Yavuze ko Guverinoma yatumije ibikoresho byifashishwa mu kugaburira abanyeshuri ku Ishuri.

Yagize ati:” Twatumije za muvero n’ibindi bikoresho byo mu gikoni bizajya byifashishwa mu kunoza gahunda yo kugaburira abana ku ishuri.

Ni kenshi hagiye hasabwa ko umwarimu yongerwa umushahara cyane ko ugereranije umushahara yahembwaga utari ujyanye n’ibiciro ku isoko muri iki gihe. Ubwo haherukaga kongerwa umushahara wa mwarimu , Guverinoma yari yongeyeho 10% nabwo byaje kugaragara ko ntacyo ufasha mwarimu muri ubu buzima bw’ibiciro byazamutse.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger