Guverinoma yatangaje ko abagabye igitero cy’i Nyabimata baturutse i Burundi
Guverinoma y’u Rwanda ibicishije muri Polisi y’igihugu yatangaje ko abagabye igitero i Nyabimata mu karere ka Nyaruguru baturutse mu gihugu cy’Uburundi.
Itangazo rigenewe abanyamakuru rigaragara ku rubuga rwa Polisi y’igihugu rivuga ko ahagana saa tanu n’igice z’ijoro ry’ejo ku cyumweru, ku wa 1 Nyakanga 2018 agatsiko k’abantu bitwaje intwaro bagabye igitero mu mudugudu wa Cyamuzi, akagari ka Ruhinga, mu murenge wa Nyabimata ho muri Nyaruguru.
Aka gatsiko kasahuye ibintu by’abaturage birimo ibikoresho ndetse n’ibiribwa, nk’ibishyimbo, umuceri ndetse n’ibirayi.
Aba bagizi ba nabi barashe mu kirere banategeka abaturage kubatwaza ibyo bari bibye, gusa baza kubarekura nyuma yo gukomwa mu nkokora n’ingabo z’u Rwanda zahise zitabara zikimara kumva amakuru y’iki gitero.
Aka gatsiko kagabye iki gitero gaciye mu ishyamba rya Nyungwe nyuma yo kuva mu gihugu cy’Uburundi, akaba ari na ho bongeye guca batashye. Iki gitero kije gikurikira ikindi cyagabwe muri aka gace mu byumweru 2 bishize.