AmakuruAmakuru ashushyeUbuzima

Guverinoma yakajije ingamba zo kwirinda COVID-19 ikomeje kwiyongera

Guverinoma y’u Rwanda yongeye gukaza ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 mu kwirinda ko ubwandu bw’iki cyorezo bwakomeza kwiyongera.

Guverinoma yatangaje ingamba nshya nyuma y’uko mu gihugu hagaragaye ubwoko bushya bwa Covid-19 yihinduranyije ya Omicron yagize uruhare rukomeye mu kongera imibare y’abanduye.

Nko ku wa Kane mu gihugu hari hagaragaye abantu 125 mu gihe kuri uyu wa Gatanu bari 153.

Mu ngamba nshya zashyizweho nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, harimo kuba “ingendo zibujijwe guhera saa yine z’ijoro kugera saa kumi za mu gitondo”, ibisobanuye ko ibikorwa byose byemerewe gukora byo bizajya bifunga saa tatu z’ijoro.

Guverinoma yagennye kandi ko ibitaramo by’umuziki, kubyina na konseri n’ibindi bitaramo by’imyidagaduro byabaye bihagaritswe.

Amabwiriza mashya agena kandi ko Minisiteri y’Ubuzima ishobora gufunga by’agateganyo inyubako yaba iza leta cyangwa se iz’abikorera mu gihe bigaragaye ko habonetsemo umubare munini w’abantu banduye Covid-19.

Ku bijyanye n’imihango y’ubukwe, amabwiriza ateganya ko ishyingirwa rikorewe imbere y’ubuyobozi bwa leta n’irikorewe mu nsengero hamwe no kwiyakira ndetse n’andi makoraniro bitagomba kurenza 30% by’ubushobozi bw’aho byabereye kandi umubare w’abitabiriye nturenge 75.

Ibirori bibera mu ngo ntibigomba kwitabirwa n’abantu barenze 20 kandi mu gihe ibyo birori bibaye, ababiteguye bagomba kubimenyesha ubuyobozi mbere y’iminsi irindwi kandi ababyitabira bakipimisha mbere y’amasaha 24.

Guverinoma ivuga ko “Aho bishoboka amakoraniro yose agomba kubera hanze cyangwa ahantu hagera umwuka.”

Amabwiriza mashya kandi agena ko “abantu bo mu Mujyi wa Kigali n’indi mijyi yunganira Kigali bajya muri restaurant, utubari no mu nsengero zabiherewe uburenganzira; bagomba kuba barikingije byuzuye.”

Ni cyo kimwe n’abajya muri gym, bagomba kuba barikingije kandi byuzuye usibye abari munsi y’imyaka 18. Aba bo banasabwa no kuba bipimishije Covid-19 mu gihe cy’amasaha 24 mbere yo kwitabira.

Abajya koga muri Piscine na bo bagomba kuba barikingije byuzuye kandi bakanipimisha Covid-19 mbere y’amasaha 24.

Umubare w’abitabira ikiriyo wo ntugomba kurenga abantu 20 icyarimwe naho imihango yo gushyingura ikitabirwa n’abantu batarenze 50 kandi bipimishije Covid-19 mbere y’amasaha 24.

Ku bijyanye n’inama, iziba mu buryo mbonankubone zo zizakomeza ariko umubare w’abitabira ntugomba kurenza 50% by’ubushobozi bw’aho zibera. Abitabiriye izo nama basabwa kuba bipimishije Covid-19 mbere y’uko ziba.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger