Guverineri muri DRCongo yiyunze kuri M23
Bwana Joseph-Stéphane Mukumadi wahoze ari Guverineri w’Intara ya Sankuru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko yamaze kujya mu mutwe wa M23.
Mukumadi yemeje aya makuru biciye mu mashusho yashyize ku rubuga rwe rwa X. M23 na yo ibinyujije muri Lawrence Kanyuka uyivugira mu bya Politiki yashyize hanze ariya mashusho.
Ni amashusho uriya mugabo agaragaramo ari kumwe n’umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC ribarizwamo M23, Corneille Nangaa wamwakiriye.
Mukumadi nyuma yo guhura na Nangaa, yashimangiye ko “inzira zose zishoboka ni ngombwa mu kuvanaho abari gusenya igihugu”, mbere yo guhamagarira abanye-Congo kwisanga muri AFC/M23.
Uyu mugabo kandi yamaganye abo yise ba nyamuke muri Politiki bakomeje gufata bugwate Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ati: “Hari ubwoko bwa Politiki uyu munsi bwibwira ko ari bwo bwonyine bukwiye gufatira ibyemezo amamiliyoni y’Abanye-Congo.”
Yunzemo ko M23 ari yo mizero abanye-Congo bari bamaze igihe bategereje, mbere yo kubashishikariza kuyijyamo batitaye ku macakubiri.
Muri 2019 ni bwo Joseph Mukumadi yatorewe kuba Guverineri w’Intara ya Sankuru, mu matora yitambitswe n’abarimo Lambert Mende wahoze ari umuvugizi wa Guverinoma ya RDC ariko bikaba ngombwa ko umugambi wo kumuvutsa inshingano yari yatorewe uburizwamo na Komisiyo y’amatora yari iyobowe na Nangaa.
Uyu mugabo kandi asanzwe ari umuyobozi w’Ishyaka Action des Démocrates (AD).
Muri Gashyantare uyu mwaka iri shyaka ryatangaje ko ryitandukanyije n’Ihuriro Union sacrée de la Nation (USN) rya Perezida Tshisekedi.