Guverineri Mureshyankwano yashimishijwe cyane n’ibikorwa bya Miss Iradukunda Elsa
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose ubwo yasuraga ibikorwa bya Miss Iradukunda Elsa umaze iminsi mu Ntara y’Amajyepfo mu karere ka Nyamagabe aho ari kuvuza abantu bari bafite uburwayi bw’ishaza ku bitaro bya Kigeme.
Guverineri Mureshyankwano yashimye Miss Rwanda 207, Miss Iradukunda Elsa ku gikorwa nk’iki yakoze cyo kuvuza aba baturage bari bafite ikibazo cy’uburwayi bw’Ishaza , igikorwa kimaze kugarurira benshi icyizere dore ko abenshi bari barahumye kubera iyo ndwara.
Mureshyankwano yifuza ko iki gikorwa cyagera muturere tundi tugize intara y’Amajyepfo ,kuko ibi bifasha abaturage kugera kubuvuzi bifuza bitabagoye cyangwa bibasanze aho batuye. Yanashimiye kandi itsinda ry’abahanga biyemeje kuza baturutse ku bitaro bya Kabgayi ishami rivura amaso . iki gikorwa kizasozwa kuwa Gatandatu aho bateganya kuba bamaze kuvura abarwayi 300.
“Iki gikorwa nacyakiriye neza cyane kuko ni igikorwa kije gufasha abanyarwanda cyane cyane abaturage b’intara y’Amajyepfo. Nkaba nshimira Miss Rwanda 2017 wateguye iki gikorwa ndetse n’abandi bafatanyije barimo abaganga bo mu bitaro bya kabgayi nshimira na Leta yacu ikomeje gufasha kugira ngo yongerere ubushobozi aba baganga ndetse hanaboneke ibikoresho bigezweho bifashisha.”
Yakomeje agira ati “Ni igikorwa cy’indashyikirwa, nshimira abagiteguye ariko mbona ko tugiye kugikwiza mu ntara hose dufatanije na Miss ndetse n’abaganga”
Guverineri Mureshyankwano Marie Rose yanashimiye kandi Miss Iradukunda Lilliane ufite ikamba rya Miss Rwanda 2018 kubufatanye akomeje kugirana na mugenzi ndetse anabasaba gukomera ku muco wo gukundana kuko no mubituma batorwa harimo umucu. Yanasabye abandi bakobwa gufatira urugero kuri aba bakobwa bombi babahagarariye bagashishikazwa no gukora ibyateza imbere abanyarwanda ndetse no guhesha ishema umuryango nyarwanda.
Kuri ubu akanyamuneza ni kose kubaturage bahawe ubuvuzi muri iki gikorwa aho batangiye kubona neza bakaba agiye gusubira iwabo bagatangira gukora bakiteza imbere, bagateza imbere n’igihugu muri rusange.