Guverineri Mukuru wa Canada yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Guverineri Mukuru wa Canada, Julie Payette kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 6 Mata 2019, yunamiye Abatutsi bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi
Uyu muyobozi yageze i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa 5 Mata 2019, aho yaje kwifatanya n’Abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Guverineri Mukuru afatwa nk’umuyobozi ukomeye cyane muri Canada, aho ari we uba uhagarariye Umwamikazi w’U Bwongereza muri icyo gihugu, ndetse akaba ari na we mugaba w’ikirenga w’ingabo.
Biteganyijwe ko kandi n’abandi bakuru b’ibihugu bitandukanye bazitabira umuhango wo kwibuka kuri iki cyumweru.
Muri bo harimo Perezida wa Chad, Djibouti, Mali, Niger, Congo Brazaville, Benin, Minisitiri w’Intebe wa Canada na Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi.
Harimo kandi abahagarariye za Guverimoma, abahoze ari abakuru b’ibihugu n’abandi batandukanye.