Guverineri Gatabazi yahanuye abakinnyi bitegura guhagararira u Rwanda muri Tour du Rwanda
Ku mugoroba w’ejo ku wa kabiri, Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV yasuye abakinnyi b’Abanyarwanda bitegura isiganwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda anabaha impanuro zizabafasha guhesha u Rwanda ishema.
Iyi Tour du Rwanda izaba ikinwa bwa mbere iri ku rwego rwa 2.1 iteganyijwe gutangira kuri iki cyumweru. Abasiganwa bazirukanka uduce umunani.
Mu gihe abakinnyi b’u Rwanda bakomeje gukorera umwiherero mu karere ka Musanze, Guverineri Gatabazi uyobora intara y’Amajyaruguru yabasuye mbere yo gutangira iri siganwa abaha inama zizatuma bitwara neza.
Abakinnyi bahagarariye u Rwanda bijeje umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru gukora ibishoboka byose bakazazamura ibendera ry’u Rwanda, banashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubaha ubatera inkunga muri byose.
Nasuye abakinnyi b'Amagare dusangira uyu mugoroba kdi mbaha impanuro zizababera impamba muri @Tour_du_Rwanda izatangira kuri uyu wa 24 Gashyantare 2019.Bariteguye bihagije,bafite Morale ngo buri gihe bazirikana inkunga ya HE @PaulKagame kdi baramwizeza ko Rwandan flag izazamuka pic.twitter.com/WWJbemppOZ
— Gatabazi Jean Marie Vianney (@gatjmv) February 19, 2019
Tour du Rwanda igomba gutangira ku cyumweru izitabirwa n’abakinnyi 165 baturutse mu makipe atandukanye arimo n’imwe isanzwe yitabira Tour de France.
U Rwanda ruzaba ruhagarariwe n’amakipe abiri; harimo Team Rwanda na Benediction Excel Energy Club yo mu karere ka Rubavu. Team Rwanda igizwe n’abakinnyi batanu barimo Ruberwa Jean Damascène [Kabiona], Ndayisenge Valens, Mugisha Moïse “halfman”, Uwizeye Jean Claude na Hakiruwizeye Samuel.
Ni mu gihe Benediction yo ihagarariwe na Byukusenge Patrick, Nsengimana Jean Bosco, Uwizeyimana Bonaventure, Manizabayo Eric na Munyaneza Didier.