Gusubiza ho gahunda yo kwiga igitondo n’ikigoroba ni umwanzuro mwiza.
Nyuma yuko bihagaraye ko muri rusange hariho ukudindira mu myigire, ku banyeshuri bo muri amwe mu mashuri abanza, kubera ko batigaga amasaha ahagije, ugasanga hari abiga amasaha y’igitondo, abandi bakiga amasaha y’ikigoroba, Minisitiri w’intebe nawe yagaragaje ko hari ikibazo ndetse kididinza ireme ry’uburezi mu mashuri abanza, iki kikaba kigomba gukemuka byihutirwa.
Yagize ati “Mu mashuri abanza, abanyeshuri bamwe biga amasaha ane mu gitondo abandi amasaha ane nimugoroba kubera ikibazo cy’ibyumba by’amashuri n’abarimu bidahagije. Ibi bibangamira ireme ry’uburezi muri rusange.”
Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente, mu Ukuboza yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko mu gukemura iki kibazo hazubakwa ibyumba bishya by’amashuri 28,635 no guha akazi abarimu bashya mu mashuri abanza 18,016 mu gihe cy’imyaka itandatu iri imbere. Ibi bikazakemura iki kibazo cyo kwiga amasaha make ku banyeshuri, ndetse no kuvunika ku barimu babigisha.