AmakuruAmakuru ashushye

Guma mu rugo yongeweho indi minsi

Ibiro bya Ministri w’intebe byasohoye itangazo rivuga ku mpinduka zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda aho ku minsi icumi yari kuzamara hongeweho iminsi itanu.

Guma mu rugo yari imaze iminsi yubahirizwa mu mujyi wa Kigali n’uturere umunani yongereweho iminsi itanu, aho izageza kuwa 31 Nyakanga 2021.

Ingamba ziheruka zari zafashwe kuwa 17 Nyakanga zigomba kumara iminsi icumi mu mujyi wa Kigali no mu Turere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro gusa ubu zikazongera gusubirwamo ku wa 31Nyakanga.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger