AmakuruPolitikiUbuhinzi

Gukorana n’Ubwishingizi byongereye amahirwe mu kurwanya ibihombo aborozi b’Amatungo magufi bahuraga nabyo

Aborozi b’amatungo magufi bakanguriwe kwegera ibigo by’Imari bitandukanye ndetse n’iby’ubwishingizi kugira ngo bakore ubworozi bufite icyerekezo Kandi bubyara inyungu itubutse hirindwa ibihombo bya hato na hato bishobora kubibasira.

Hagaragajwe ko hari inyungu ikomeye ku borozi bakorana n’ibigo by’Imari n’ubwishingizi kuko bibafasha kugira igishoro gifatika ndetse n’ubworozi bwabo bukaba butabazanira imbogamizi zo guhura n’ibihombo.

Ibi byakomojweho mu nama yahuje zabanki n’Ibigo by’imari, iby’ubwishingizi, aborozi, abagira uruhare mu gutanga icyororo, abafite inganda zikora ibiryo by’amatungo n’ababicuruza, yabereye mu karere ka Musanze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Ukuboza 2023.

Ni inama yateguwe Kubufatanye n’umushinga PRISM project, nyuma yo gusanga ishorsmari mu bworozi bw’amatungo magufi atari ryinshi Kandi ubworozi bwayo buri mu bwitezweho kuzamura urwego rw’ababukora mu gihe gito haba mu buryo bw’ubukungu ndetse no kwihaza mu biribwa biyakomokaho.

Aborozi b’amatungo magufi bavuga ko barikurushaho kumenya ibyiza byo gukorana n’ibigo by’ubwishingizi

Karemera Nelson umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi (RAB cPIU) ushinzwe guhuza ibigo by’Imari n’abafatanyabikorwa b’umushinga muri PRISM project avuga ko intego y’iyi nama ari ukurema ubworozi burambye bw’amatungo magufi habayeho ubufatanye hagati y’ibigo by’Imari ndetse n’iby’ubwishingizi ku borozi b’aya matungo.

Yagize ati:”Bihereye muri Minisiteti y’ubuhinzi n’ubworozi(MINAGRI) na RAB, twasanze ishoramari cyane cyane mu bworozi bw’amatungo magufi atari ryinshi, ni ukuvuga ni ibintu ibigo by’Imari haba ibyigenga ndetse n’ibishamikiye kuri leta bitari byagerageza kumva, mu mushinga rero wa PRISM ibyo bintu twarabitekereje, twegera inzego z’ibanze kugira ngo turebe ahantu dushobora kuba twakorana, dukangurira ibigo by’ishoramari( ….)icya mbere twabanje kubiha amahugurwa yo kwiga ku mishinga ijyanye n’ubworozi bw’amatungo magufi, ingurube,inkoko,Intama n’ihene kuko ariho twibanda cyane, nyuma twaje kubigisha kwiga ku nyungu ibivamo ku mworozi ubikora kinyamwuga,ngo babe bakumva ikintu kibivamo ,kuko iyi mishinga irunguka ikozwe neza yakunguka akarushyo ikaba yishingiwe”.

Bamwe mu borozi bagaragaje ko hari impinduka bamaze kubona mu bikorwa byabo Kuva batangira gukorana na PRISM project.

Iyi nama yahuriyemo ibigo by’ishoramari bitandukanye n’abafite aho bahuriye n’ubworozi

Mahirwe Geraldine worora ingurube yagize ati:” Ubundi PRISM project itarangeraho ntabwo nororaga ingurube ngo mbe nayigurisha ibihumbi 100, Aho uyu mushinga uziye ubu ingurube yanjye iri mu bihumbi 400…ibi mbikesha uko babanje kumpugura Uko nazigaburira, amasaha nazigaburiraho ndetse banankangurira kujya mu bwishingizi,ubu norora ntafite ubwoba dore ko indwara n’ibindi byago biza bitunguranyre ,igihe hagize ikiba bakaba banshumbusha kugira nirinde bya bihombo bishobora gutuma mpagarika korora Kandi hari aho nari maze kugera”.

Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi,ubworozi n’umutungo kamere mu karere ka Musanze Ngendahayo Jean yavuze ko umuntu woroye amatungo magufi kinyamwuga ashobora kwiteza imbere Kandi akazamuka mu bukungu vuba.

Yagize ati:” Aborozi bakwiye kumva ko badakwiye kwibanda ku matungo maremare gusa kuko n’aya mato aroroka akazamura intera y’uyorora vuba, kubafite igishoro gito, nan’ubundi kwigisha ni uguhozaho tuzakomeza kubagezaho ubukangurambaga bwo kugana za Banki kugira ngo bahabwe amafaranga kuko arimo Kandi ikindi n’abatarabyumva neza tuzakomeza kubumvisha ibyiza byo korora unashinganishije umushinga wawe”.

Ibi byashimangiwe na Cordaid umuryango mpuzamahanga w’Abahorandi ukorera mu bihugu bitandukanye cyane cyane ibiri mu nzira y’iterambere,ibifite ibibazo by’amahoro n’ubukene ugira uruhare mu guhuza abaturage bo mu byaro n’ibigo by’ishoramari.

Habimfura Jerome ushinzwe gutanga ubwishingizi muri Bank ya Kigali, avuga ko bagiye kurushaho kwegera abaturage Aho bakorera ubworozi bwabo kugira ngo barusheho kubafasha.

Ati:” Ubungubu icyo tugiye gukora,ni ukwegera aborozi hariya mu midugudu n’utugari kugira ngo babashe kumenya ko buriya bworozi bakora bw’amatungo magufi bugomba gufatirwa ubwishingizi”.

Aborozi benshi b’amatungo magufi bya kinyamwuga ngo wasangaga bahomba ndetse bamwe bakabivamo,kubera ko amatungo yabo atabaga mu bwishingizi yahura n’uburwayi cyangwa Ibiza agahita ahomba yabura umushumbusha ibyo gukomeza korora akabireka.

Aborozi bakanguriwe Kandi gukorana na zabanki

Mu karere ka Musanze uyu mushinga w’ubworozi bw’amatungo magufii ukorera mu mirenge itanu ariyo: Gacaca,Remera,Rwaza ,Gashaki na Musanze. Ni mugihe PRISM project ikorera mu turere 15 mu gihugu hose.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger