Amakuru ashushyeIkoranabuhanga

Gukora ubwato bifashishije amacupa yatawe biri gutuma bakirigita ifaranga(Amafoto)

Abasore babiri bo mu gihugu cya Cameroon batangariwe kubera ubuhanga  buhanitse bafite bwo gukora ubwato bifashishije uducupa tuvamo amazi, jus , ndetse n’ibindi binyobwa.

Ku Isi amacupa ni bimwe bikunda kugurwa cyane bigakoreshwa mu buryo butandukanye gusa akenshi iyo arangije gukoreshwa ahita ata agaciro ndetse akajugunywa mu nyanja. Abasore babira b’abanyeshuri bakomoka muri Cameroon babonye igisubizo kuricyi kibazo maze batangira kubyaza umusaruro amacupa yatawe.

Aya macupa barakusanije bakoramo ubwato bwatangaje benshi mu babubonye ndetse banatangarira uburyo bukozemo butari bumenyerewe. Aba banyeshuri bishyize hamwe bafite gahunda yo kuzamura ubukungu muri Afurika bakoresheje ibintu byatawe bakongera bakabiha ubuzima bikaba byakoreshwa mu bundi buryo.

Ku ikubitiro aba banyeshuri batangiriye mu gukora ubwato ndetse bakaba bavuga ko bafite gahunda yo gukora ubwato amagana kuko ubu bakoze bari bari mu igerageza.Bagize bati “Dushaka kuzana impinduka mu myumvire y’abantu mibi yo kumva ibintu bikoreshwa inshuro imwe gusa, dushaka guca umuco wo gutagaguza kandi tuziko tuzabigeraho.”

Nkuko Inhabitat dukesha iyi nkuru ibivuga, aya macupa aba basore bakoreshej bagiye bayakura mu mujyi wa Duala muri Cameroon. Umwe mu barobyi witwa Emmanuel Japa  wakoreshej ubu bwato bwa mbere, avuga ko bukora neza gusa akavuga bwa mbere abubona yabonaga ari nkibikisho akaza gutangazwa no gusanga ntaho ubundi busanzwe butaniye nabwo.

Madiba & Nature, Essome Ismael, Cameroon, Africa, boat, boats, fishing boat, fishing boats, plastic, plastic bottle, plastic bottles, plastic bottle boat, plastic bottle boats, recycle, recycling, recycled, environment
Basigaye barabigize umwuga bashaka gukora ubwato bwinshi

Ati”Ubwa mbere mbubona numvaga ari ibintu bitereye aho byo kwishimisha ariko natangajwe no gusanga bukora neza kurusha uko nabukekaga ndetse narabukunze cyane.”

Urubuga rwaba basore bihurije hamwe bakiyita Madiba & Nature rugaragaza byinshi ku bijyanye no kubyaza umusaruro icupa ryamaze gukoreshwa. Ndetse bafite intumbero yo gukomeza guhanga udushya bagakora ibidasanzwe ku Isi.

Aba basore babera urugero bamwe mu bavuga ko akazi kabuze ndetse bagakomeza gusaba leta kubashakira uko babona imirimo kndi hari uburyo bwinshi bakoresha ubwenge bakabona imirimo bakora , mu bushakashatsi bwakozwe umwaka ushize mu Rwanda bwagaragaje ko hari umubare munini w’abadafite akazi mu Rwanda.

Ubu bushakashatsi bw’igerageza bwakozwe muri 2016, bwerekanye ko abari ku isoko ry’umurimo mu gihugu ubariyemo abafite akazi n’abatagafite ari 49.3%, muri bo 58.1% ni abagabo naho 41.5% basigaye ni abagore.

Muri icyo gihe mu Rwanda habarurwaga abaturage 6,611,000 bafite kuva ku myaka 16 kuzamura, abari ku isoko ry’umurimo bakaba 3,261 000; muri bo abafite akazi ni 2,831,000 mu gihe abatagafite ari 430, 000.

Iyi mibare isobanura ko kuba ubushomeri buri kuri 13.2%, bivuze ko mu bantu umunani harimo umwe udafite akazi. Ubushomeri mu bagore buri kuri 13% mu gihe mu bagabo ari 12.9%. Mu mujyi hari abashomeri benshi ugereranyije no mu byaro, kuko bangana na 15.9% mu gihe mu byaro ari 12.6%.

Madiba & Nature, Essome Ismael, Cameroon, Africa, boat, boats, fishing boat, fishing boats, plastic, plastic bottle, plastic bottles, plastic bottle boat, plastic bottle boats, recycle, recycling, recycled, environment
Ubwato bwabo bukora neza
Ubwato bwabo bugiye gutuma bakirigita ifaranga

Irebere mu mashusho uko ubu bwato bukora:

Twitter
WhatsApp
FbMessenger