Gukira ubuheri 😂😂
Nagiye gusura umujama twiganye nsanga yarakize cyane.
Nicara muri salon umukozi wo murugo araza ati dufite icyayi, amata, fanta, vin, bierre.
Tubakirize iki, kubera hari hakonje nti icyayi
Ati icyayi cyurwanda cg uganda tea
Nanjye nti icyurwanda
Ati kirimo amajyane cg ntayarimo
Nti atarimo nibyo byiza
Ati nshyiremo amata cg sinyashyiremo?
Nti uyashyiremo
Ati amata yifu cg amata yinka?
Nanjye nti ayinka
Ati inka yinyarwanda cg infirizone?
Nti inyarwanda
Ati yakamwe nonaha cg amaze iminsi?
Nti ayanonaha
Ati nzane kirimo isukari cg ubuki?
Nti kirimo isukari
Ati isukari ya kabuye cg iyinshinwa?
Nti iyakabuye
Ati yumweru cg yumuhondo?
Nti iyumweru
Ati yibisheke cg yabeterave?
Nti icyayi kihorere unzanire amazi gusa
Ati amazi atetse cg ayarobine
Nti aya robinet
Ati aya ewasa cg yo mukigega?
Umujinya uranyica nti ntakintu nfata rwose mbabarira.