Gukekwaho gucuruza abakobwa byatumye umuhanzikazi Momo ajyanwa muri gereza ya 1930
Umuhanzikazi Mbabazi Maureen uzwi ku izina rya Momo wamenyekanye cyane mu Rwanda mu mwaka wa 2012 ari nabwo yinjiye mu muziki wa Dancehall aho yafashwaga n’inzu itunganya indirimbo ya Future Records kuri ubu uyu mukobwa arikubarizwa muri Gereza ya Nyarugenge y’abagore (yahoze yitwa 1930),aho akurikiranyweho icyaha cyo gucuruza abakobwa bikekwa ko yakoze mu ntangiriro za Gicurasi 2018.
Momo wamaze igihe gito mu muziki agahita yerekeza mu cyiciro cy’abakobwa b’ikimero bigaragaza gusa ku mbuga nkoranyambaga uyu mukobwa wahise unahindura amazina agahita yiyita noneho Momolava ngo yafatiwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali mu ntangiriro za Gicurasi 2018 ari kumwe n’umukobwa bikekwa ko yari ajyanye gucuruza mu mahanga.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Faustin Nkusi ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru yagitangarije ko Mbababazi Maureen yafashwe n’inzego zishinzwe umutekano ahita afungwa ako kanya ndetse kuri ubu yakorewe dosiye atangira no kuburanishwa.
Faustin Nkusi wemeje ko icyaha Mbabazi Maureen akurikiranyweho ari icyo ‘gucuruza abantu’ ndetse ko ubu afunzwe by’agateganyo kugira ngo hakusanywe ibimenyetso byuzuye ubushinjacyaha buzifashisha mu kumuregera urukiko.Yagize ati;
“Icyaha akurikiranyweho ni icyo gucuruza abantu, ariko turacyabisuzuma ngo turebe ibimenyetso, tunarebe niba bizakomeza kwitwa gutyo cyangwa hari ukundi bizahinduka.”
Uyu mukobwa watangiye kuburanishwa kuri iki cyaha aregwa nu Rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaje gutegeka ko Mbabazi Maureen uzwi ku izina rya Momo afungwa by’agateganyo iminsi 30 kugira ngo atabangamira inzego z’iperereza.
Momo wamenywe cyane nko mu ndirimbo ndamufite ndetse akanakoreshwa cyane mu mashusho y’indirimbo zitandukanye zirimo iza TBB.Yari amaze igihe yaravuye mu bya muzikagusa agakunda kugaragara yifotoza ari mu ndege yerekana ko agiye kuruhukira hanze y’igihugu.
https://www.youtube.com/watch?v=GlILUC3mxy4