Gufata amafoto n’amashusho mu gitaramo cya NE-YO i Kigali ntibyemewe
Abari gutegura igitaramo kizitabirwa n’umuhanzi w’igihangange Shaffer Chimere Smith[Ne-Yo] batangaje ko nta gitangazamakuru icyo ari cyo cyose cyemerewe gufata amashusho n’amafoto by’uyu muhanzi.
Ne-Yo yageze i Kigali mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Nzeri 2019, yahise akomereza mu Kinigi aho yari yitabiriye umuhango wo kwita Izina , yise umwana w’ingagi ‘Biracyaza’.
NE-YO arafatanya na Riderman, Bruce Melody, Meddy na Charly na Nina mu gutaramira abanyarwanda kuri uyu wa Gatandatu muri Kigali Arena.
Ubuyobozi bwa EAP iri gutegura igitaramo cye ifatanyije na RDB bwatangaje ko ibitangazamakuru byifuza kuzakurikirana iki gitaramo nta cyemerewe gufata amashusho n’amafoto mu buryo bwo kuyatangaza kuko byose byemewe gufatwa n’umuntu NE-Yo azaba yizaniye akabisangiza abari gutegura igitaramo ari nabo bazahita babiha abanyamakuru.
NE-YO yazanye n’itsinda ry’abantu 15 bagomba kumufasha muri iki gitaramo kuko ari igitaramo cya Live.
Icyakora mu gihe abahanzi babanyarwanda bazaba bari ku rubyiniro, gufata amashusho biremewe ariko mu gihe Ne-Yo yaba agiye kuririmba bakarekera aho.
Ku rundi ruhande, ibitangazamakuru byemerewe kuzafata amafoto n’amashusho bizifashisha mu nkuru zivuga kuri iki gitaramo, y’abandi bahanzi ariko mu gihe Ne-Yo yaba agiye kuririmba bakarekera aho.
Kwinjira mu musangiro no mu gitaramo cya Ne-Yo, ku meza y’abantu 10 ni ukwishyura $1200, hari itike y’abantu babiri bashobora kwishyura ibihumbu 230 by’amafaranga y’u Rwanda cyangwa se ibihumbi 130 ku muntu umwe.
Kwinjira mu gitaramo gusa mu myanya y’icyubahiro ni amafaranga ibihumbi 50 Frw, ibihumbi 25 Frw, n’ibihumbi 15 Frw mu myanya isanzwe na bitatu ku banyeshuri.