Amakuru

Guatemala: Iruka ry’ikirunga cya Feugo rimaze guhitana abantu 25

Ikirunga cya Feugo cyo mu gihugu cya Guatemala muri Amerika y’Amajyepfo aho gitangiriye kuruka kuva ku munsi wo ku cyumweru  kimaze guhitana abantu basaga 25 umubare wabo ukaba ushobora kwiyongera.

Abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi muri iki gihugu bavuga ko bigoranye kwinjira mu gace imbere aho iki kirungo cyibasiye cyane nubwo hataramenyekana umubare wanyawo w  ‘abantu bakomeretse kandi  bivugwa ko hari  abandi benshi baburiwe irengero. Iki kirunga kimaze kwangiza ahantu hangana na Kilometero 6 (6 km)

Minisitiri ushinzwe ibizamu muri iki gihugu Sergio Cabañas muri mashusho yashyizwe hanze n’ibitangazamakuru byo muri Guatemala yavuze ko umunjyi wose wa  El Rodeo watwikiriwe n’ibikoma byamabuye byavuye muri iki kirunga naho indi migi nka Alotenango na San Miguel los Lotes nayo ikaba yagizweho ingaruka n’iruka ry’ikirunga.

Abatuye umurwa mukuru wa Guatemala nahandi  bagiriwe inama yo kwamabara imyambaro yabugenewe(Mask ) ifunga ku munwa no kumazuru mu kwirinda imyuka mibi ihumanye  yamaze gusakara igice kinini dore ko abasirikare  biriwe basukura ikibuga cy’indege  cya La Aurora cyuzeye ivu ryaturutse ku iruka ry’ikirunga. Abantu 1.7 nibo bivugwa ko bamaze kwanduzwa  niki kirunga mu duce tune .

Perezida wiki gihugu Jimmy Morales yashizeho iminsi itatu yo kwibuka abahitanywe n’iruka ryiki kirunga. Ikibuga cy’indege mpuzamahanga  cyegereye aka gace kibaciriwe nacyo cyabaye gihagaritse imirimo yacyo mu rwego rwo kwirinda ibindi byago byavuka kubera iruka ry’ikiruga cya Feugo.

Abari gukora ibikorwa by’ubutabazi bavuga ko agace ka El Rodeo  kapfukiranwe n’ibyotsi ndetse n’ibikoma byaka umuriro biri kuva mu kirunga. Kugeza ubu ntiharabarurwa ingano y’ibyangiritse gusa ibikorwa by’ubutabazi byo biracyakomeje , Ibitangazamakuru byo muri iki gihugu biritangaza ko abantu 100 aribo baba bamaze kuhasiga ubuzima.

Iki kirunga cya Feugo ni kimwe mu birunga bigikora byo muri Amerika y’Amajepfo kikaba cyari giheruka kuruka mu mwaka wa  1974 icyo gihe nta mubare w’abahitanywe nacyo wigeze ujya ahagarara.

 

Inzego z’umutekano nazo ziri mubikorwa byo gutabara abaturage
Umwe mubarokotse
Abana nibo biganje mubagijweho ingaruka n’iruka ry’ikirunga

Abasirikare bari mugikorwa cyo gusukra ikibiga cy’indege cya

Twitter
WhatsApp
FbMessenger