AmakuruPolitiki

Green party irasaba urubyiruko gushyira imbaraga mu byubaka igihugu n’ibigiteza imbere

Mu gihe u Rwanda rwitegura amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’abadepite mu mwaka utaha wa 2024,Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda-DGPR, riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije ryagaragaje imbaraga z’urubyiruko, rirusaba gushyira imbaraga mu bikorwa byubaka igihugu n’ibigiteza imbere.

Green party isanga urubyiruko rukwiye kugaragara ari rwinshi mu bikorwa bya politiki rugatanga umusanzu warwo nawo ugafasha igihugu gutera intambwe idasubira inyuma.

Ibi Kandi ngo bizarushaho kongera imbaraga zo gushimangira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu buyobozi ku kigero cy’imyanya 50% ku bagore na 50% ku bagabo, kurengera ibidukikije, kugira uruhare mu matora no mu iterambere ry’igihugu.

Green Party mu bikorwa bitandukanye ikomeje gukora byo gukangurira urubyiruko kuzamura igihugu ruhuje imbaraga za rwo, ku Cyumweru tariki 30 Mata 2023, yahuje bamwe mu bagize urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa barihagarariye mu turere two mu ntara y’Amajyaruguru bitoramo abayobozi hubahirijwe 50% ku bagore n’abagabo.

Bamwe mu rubyiruko bo muri Green Party bavuga ko kuba mu mutwe wa Politiki bivana umuntu mu bwigunge, akabona uruvugiro n’ubuvugizi.

Mukabihezande Justine watowe nk’uhagarariye ishyaka Green Party mu ntara y’Amajyaruguru avuga ko yinjiye muri Green Party kugira ngo azatange umusanzu we mu kurengera ibidukikije no kugira uruhare mu muryango nyarwanda.

Mukabihezande yagize ati: “Ni ngombwa nk’urubyiruko ko tugomba kurengera ibidukikije, dutandukanya imyanda ibora n’itabora kuko iyo bivanze bishobora kwangiza ibidukiije na byo bikangiza ikirere ari nabyo bishobora kugira ingaruka ku buzima bwa muntu.”

Yakomeje ashima n’ihame ry’ubwuzuzanye n’uburinganire mu buyobozi kuko ngo n’abagore bashoboye.

Ati: “Ihame ry’ubwuzuzanye n’uburinganire ni ngombwa kuko natwe turashoboye ari na yo mpamvu iryo hame ndishyigikiye kuko umugore na we agomba kugira ijambo aho ari hose ku buryo mu buyobozi babaye 50% by’abagore na 50% by’abagabo bizakemura ikibazo cyariho cyo kwitinya ku bagore aho twishyiragamo ko niba hari ikintu kigiye kujyaho, tuvuge ngo kireba abagabo gusa. Oya! Natwe turashoboye, si bya bindi bya kera aho umugore yavugaga yagera mu rugo agakubitwa kuko nk’ubu maze gutorwa ngo mpagararire urubyiruko rw’ishyaka Green Party mu ntara y’amajyaruguru nkungirizwa n’umugabo ni ikintu gikomeye kigaragaza ko dushoboye. Ni umwanya nishimiye cyane kubona abantu bagera hafi ku 100 bakugirira icyizere kandi harimo na b’igitsina gabo benshi.”

Mugenzi we witwa Muhirwa Assouman wamwungirije avuga ko bagiye kuba umusemburo w’impinduka mu iterambere ry’igihugu bimakaza umuco wo kurengera ibidukikije no guharanira Demokarasi.

Yagize ati: “Nk’uko ishyaka ryacu riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije ribivuga, tugomba gushishikariza abantu kuyibonamo kuko umuntu wese agomba kugira igitekerezo no kugitanga kandi kikakirwa naho kubijyanye no kurengera ibidukikije, tuzaharanira kumvisha abaturage ko gukoresha ifumbire y’imborera ari byiza cyane kurusha gukoresha imvaruganda kuko yangiza ubutaka nubwo itanga umusaruro ariko gukoresha imborera bizagabanya za ngaruka zirimo n’uburwayi butandukanye ku buzima bwa muntu.”

Komiseri mu ishyaka Green Party, Mwumvaneza Jean Marie Vianney, yaganirije urubyiruko ku bidukikije nk’inkingi imwe y’ishyaka n’uburyo bigomba kurengerwa no kubungwabungwa, hirindwa gutema amashyamba uko biboneye, ahubwo hakimakazwa umuco wo gutera ibiti byinshi.

Mwumvaneza yanavuze kandi kuri bimwe mu bibazo bibangamira ibidukikije harimo ihindagurika ry’ikirere, ikoreshwa ry’imiti yo mu nganda, imyotsi ihumanya umwuka duhumeka, gutema amashyamba n’ibindi kuko ari byo bitera ingaruka z’indwara zitandukanye n’ihindagurika ry’ibihe.

Umuyobozi mukuru w’ishya Green Party, Dr Frank Habineza, yagejeje ku rubyiruko, yibanze cyane ku ntego nyamukuru y’ishyaka, zirimo guharanira uburinganire mu mibereho y’abantu, kwamagana ivangura iryo ari ryo ryose, kudakemura ibibazo byose biciye mu ntambara ahubwo hakimakazwa umuco w’amahoro, bityo ibibazo bigakemukira mu biganiro, guharanira uburenganzira bwa muntu n’iterambere rirambye ndetse no kugira uruhare mu matora (demokarasi) n’ibindi.

Dr Habineza yakomeje agaragariza urubyiruko bimwe mu byakozwe mu gihugu kubera ubuvugizi bw’ishyaka, birimo kuzamura umushahara wa mwarimu, gufatira amafunguro ku ishuri ku bana biga n’ibindi.

Dr Habineza yavuze ko icyari kigamijwe mu guhuriza hamwe abayobozi b’urubyiruko rw’ishyaka mu turere kwari kugira ngo bashyireho urugaga rw’urubyiruko ku rwego rw’intara y’Amajyaruguru no kubasobanurira ibyiza by’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye aho ngo ishyaka rya Green Party rishigikiye ko mu buyobozi abagabo n’abagore bagomba kuba 50%.

Yagize ati: “Mu mahame y’ishyaka, dufitemo ihame ryo kurengera uburenganzira bwa muntu ari na ho dushingira tuvuga guteza imbere umugore kugira ngo na we agire uburenganzira bungana n’ubw’umugabo kuko mu rwego rwa politiki tuzi ko Leta y’u Rwanda yo yashyizeho gahunda yuko nibura 30% igomba kuba imyanya y’abagore mu nzego z’ubuyobozi ariko twe twafashe ko nibura byaba 50% kuko twabyise ’Gender party’.

Ni gahunda dushaka gushyiramo imbaraga cyane kugira ngo imyanya tuyisangire neza n’abagore kuko na bo bashoboye aho gusanga mu ishyaka Perezida na Visi Perezida ari abagabo ari byo tudashaka ahubwo ko abagore n’abagabo bagomba kungana kandi uwo muco tuwukwize mu gihugu hose kuko ari byo byahindura guhezwa k’umugore ntibagire ijambo rifatika kandi bari mu ishyaka kuko iyo bunganirana, buri wese agira ijambo noneho umuryango ugatera imbere n’ishyaka rigakomera.”

Ishyaka Green Party ryasabye urubyiruko n’Abaturarwanda bose kuzitabira amatora ateganyijwe mu mwaka utaha, rinashimangira ko rizayatangamo abakandida.

Green party isanga urubyiruko arirwo nkingi ya mwamba mu kubaka iterambere ry’igihugu ritajegajega
Twitter
WhatsApp
FbMessenger