Iyobokamana

Gospel: Jacques Serugo yashyize hanze indirimbo ivuga ukuri ku buzima bwe-YUMVE

Umuhanzi w’Umunyarwanda  uba ku mugabane w’ I Burayi mu  Buholandi, Jacques Serugo, yashyize hanze indirimbo ahanini igaruka ku buzima bwe yaciyemo mu bihe byahise ariko kubera amasengesho bikarangira neza.

Iyi ni indirimbo yise ‘Uri Imana Nziza’, muri iyi ndirimbo Jacques Serugo yumvikanamo aririmba amagambo amukomeza avuga ko ari kumwe n’Imana ntakizamunanira kuko ari ingabo imukingira , ati umbera umucyo umwijima uje , umbera ubwugamo imvura iguye […..]uri Imana nziza. Iyi ndirimbo ije ikurikira iyo aherutse gushyira hanze yitwa ‘Ntirugereranwa’.

Mu gushaka kumenya icyateye Jacques kuririmba aya magambo ndetse n’aho yakuye igitekerezo , Teradignews.rw yagiranye ikiganiro nawe maze ahamiriza umunyamakuru ko aya magambo yayanditse bitewe n’ibyamubayeho Imana ikamuba hafi.

Yagize ati:” Uri Imana nziza ni indirimbo nanditse ndigutekereza ahahise hanjye, nabonaga mu rugo inshuro nyinshi abantu bazaga kuhasengera bamwe tubazi abandi tutabazi kuko babaga batumwe n’Imana […] bakaza bagasenga rimwe na rimwe bagakura uburozi mu buriri aho turyama. Nyuma rero nibwo naje kubitekerezaho birandenga kuko naryamaga ku burozi ariko nkabyuka amahoro bityo rero iyi ni indirimbo mvugamo uburyo Imana indinda imitego myinshi y’abanzi.”

Kubijyanye n’igihe azakorera amashusho y’iyi ndirimbo , Serugo Jacques yavuze ko abiteganya muri Kanama uyu mwaka , akomeza avuga ko abantu bavuga ko gukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bibeshya kuko we asanga habamo amafaranga kandi Atari make iyo uzikora abikoze neza. Ushaka iyi ndirimbo wajya kuri YouTube.

Jacques Serugo ni umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, asengera mu itorero rya El-shaddai, aba mu gihugu cy’Ubuholandi ku mpamvu z’amasomo aho yiga mu ishami rya logistics ngo nubwo kwinjira neza mu muziki byamugoye ariko mu buzima bwe akunda kuvuga ubutumwa bwiza bw’ijambo ry’Imana mu ndirimbo akaba yarinjiye muri muzika mu 2016.

Kanda hano wumve indirimbo nshya ya Serugo Jacques

Twitter
WhatsApp
FbMessenger