AmakuruImikino

Gor Mahia yikuye mu rugamba rwo gushaka Caleb, iruharira TP Mazembe na Enyimba

Ikipe ya Gor Mahia yo mu gihugu cya Kenya iri muri atatu akomeye yifuzaga rutahizamu Bimenyimana Caleb wa Rayon Sports, yamaze kuva mu rugamba rwo kumushaka iha umwanya TP Mazembe yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na Enyimba FC yo mu gihugu cya Nigeria.

Amakuru agera kuri Teradignew.rw avuga ko ikipe ya Gor Mahia yifuzaga gutanga angana n’ibihumbi 35 by’amadorali ya Amerika kuri uyu musore w’imyaka 21 y’amavuko, gusa aya mafaranga akaba ari make cyane ugereranyije n’ayo TP Mazembe na Enyimba ziri gutanga kuri uyu musore.

Bivugwa ko ikipe ya TP Mazembe yifuza gutanga kuri Caleb angana n’ibihumbi 100 by’amadorali ya Amerika, ndetse ikazajya inamuha umusharara ungana n’amadorali ya Amerika ibihumbi 4 buri kwezi.

Uyu musore ukomoka mu gihugu cy’Uburundi kandi yifuzwa cyane n’ikipe ya Enyimba FC yo mu gihugu cya Nigeria, iyi yo ikaba yifuza guha Rayon Sports angana n’ibihumbi 60 by’amadorali ya Amerika, kugira ngo ibe yakwegukana uyu rutahizamu ukomeje kwigaragaza cyane.

Bimenyimana Caleb ukomeje kwifuzwa n’aya makipe y’ibihangage ku mugabane wa Afurika, ni umwe mu bahetse cyane ikipe ya Rayon Sports ubwo yageraga muri 1/4 cy’irangiza mu mikino ya CAF Confederations Cup.

Caleb ni we watsinze igitego 1 muri 2 Rayon Sports yatsinze Gor Mahia mu mukino wari wabereye i Nairobi, binayigarurira ikizere cya 1/4 cy’irangiza cya Confederations Cup.

Caleb kandi ni we washimangiye inzozi za Rayon Sports ubwo yatsindaga Young Africans igitego cyagejeje Rayon Sports muri 1/4 cy’iramgiza, yongera kwigaragaza cyane ubwo ikipe ye yatsindwaga 5-1 na Enyimba, mu mukino wari wabereye muri Nigeria. Igitego rukumbi Rayon Sports yatsindiye kuri Enyimba International Stadium cyatsinzwe n’uyu musore.

Nyuma yo gusanga ibyo kubona Caleb bitagishobotse, ikipe ya Gor Mahia yahise ishakira igisubizo kuri Erissa Ssekisambu ukomoka muri Uganda, uyu akaba yarasinyiye iyi kipe y’i Nairobi ku munsi w’ejo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger