Gor Mahia yatsinze mukeba, yegukana igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka
Ikipe ya Gor Mahia ikinamo Umunyarwanda Jacques Tuyisenge yegukanye igikombe cya shampiyona ya Kenya y’uyu mwaka, nyuma yo gutsinda umwanzi wayo w’ibihe byose AFC Leopards mu mukino wagombaga gukemura impaka z’aya makipe yombi.
Iyi kipe y’umutoza Kerr Dyalan yegukanye igikombe cya shampiyona cya 17 mu mateka yayo, nyuma yo gutsinda iyi Derbi izwi nka Mashemejii ku bitego 2-0. Ni umukino wabereye kuri Stade ya Kasarani mu mujyi wa Nairobi.
Ibitego bya Boniface Omondi ku munota wa 31 w’umukino na Bernard Ondiek ku wa 44 ni byo byafashije Gor Mahia itari ifite Jacques Tuyisenge kwikura imbere ya AFC Leopards basanzwe barebana ay’ingwe.
Uyu mukino kandi wahagaraye iminota 5 yose, nyuma y’uko Abafana ba AFC Leopards bari bishoye mu kibuga kubera ikosa abakinnyi ba Gor Mahia bari bakoreye kuri Baker Lukooya wa Leopards bikarangira batsinze igitego cya kabiri.
Ni umukino ikipe ya AFC Leopards izwi ku kazina ka ‘Ingwe’ yakinnye ibura abakinnyi 7 bayo b’inkingi za mwamba kubera ibibazo by’imvune.
Uretse kuba yegukanye igikombe cya shampiyona, gutsinda uyu mukino bifashije kandi ikipe ya Gor Mahia kubona insinzi ya 29 mu mikino 89 imaze guhuriramo na AFC Leopards, mu gihe iyi kipe y’umutoza Rodolfo Zapata imaze gutsinda mukeba wayo imikino 28.
Gor Mahia iheruka guhabwa inkunga na pereziga wa Kenya Uhuru Kenyatta isigaranye umukoro wo kujya gutsindira USM Alger muri Aligeria, kugira ngo ibone itike ya 1/4 cy’irangiza cya Total CAF Confederations Cup. Uyu mukino wa USM Alger na Gor Mahia uteganyijwe kubera i Blida muri Algeria ku wa gatatu w’icyumweru gitaha.