Amakuru ashushyeImikino

Gor Mahia yaraye inyagiriwe na Everton mu Bwongereza-AMAFOTO

Gor Mahia yo muri Kenya ikinamo umunyarwanda Jacques Tuyisenge yaraye iherewe mu Bwongereza isomo rya ruhago itsindwa ibitego 4-0 mu mukino wabereye Goodison Park mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri.

Muri uyu mukino Jacques Tuyisenge wabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri Kenya atagaragayemo, Dylan Kerr utoza Gor Mahia yari yakoze ibishoboka byose ngo nibura buri mukinnyi we akine kuri uyu mukino dore ko ari bwo bwa mbere ikipe yo muri Afurika yakinira mu Bwongereza ihanganye n’ikipe yaho.

Ibitego bya Ademola Lookman ku munota wa 16, Kiern Dowell ku munota wa 23,  Nathan Broadhead ku munota wa 87 n’icya  Oumar Niasse ku munota wa 88, byari bihagije ngo Everton yereke Gor Mahia ko igifite byinshi byo kwiga. Raila Odinga wigeze kuba Minisitiri w’intebe muri Kenya akaba ari n’umufana ukomeye wa Gor Mahia yarebye uyu mukino.

Iyi yari inshuro ya kabiri aya makipe yombi yarahuye , ubwa mbere bahuriye mu mukino wabereye i Dar es Salaam umukino urangira Everton itsinze Gor Mahia 2-1 byatsinzwe na  Wayne Rooney na Kieran Dowell mu gihe kimwe cya Gor Mahia cyatsinzwe na  Jacques Tuyisenge.

Uyu mukino wahuje Gor Mahia na Everton wabaye saa yine z’ijoro, uca ku mateleviziyo atandukanye nka K24, KBC, Bamba Sport, na NTV. Uyu mukino utegurwa n’umutera nkunga w’aya makipe ‘SportPesa’. Amakipe yo muri Afurika aterwa inkunga na Sportpesa arahura akavamo imwe itsindira gukina na Everton.

Ku rutonde rw’agateganyo muri shampiyona y’Ubwongereza, Everton iri ku mwanya wa 9 n’amanota 18 mu gihe Manchester City ariyo iyoboye n’amanota 29.

Rutahizamu w’Amavubi n’ikipe ya Gor Mahia , Jacques Tuyisenge, ntabwo yajyanye n’ikipe ye mu Bwongereza gukina uyu mukino kubera kubura ibyangombwa (Visa).

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger