AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Gor Mahia igomba gucakirana na Rayon Sports yasesekaye i Kigali(amafoto)

Ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya igomba kwesurana na Rayon Sports mu mukino wa CAF Confederation Cup, yamaze gusesekara i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu, intego izanye akaba ari iyo gukura amanota atatu mu murwa w’u Rwanda.

Iyi kipe yaje igizwe n’itsinda ry’abantu 32, barimo abakinnyi 18 barangajwe imbere n’abataka b’Abanyarwanda ari bo Meddie Kagere ndetse na Jacques Tuyisenge.

Biteganyijwe ko iri tsinda riza kwiyongeraho abandi bantu batanu bataragera hano i Kigali, gusa ngo barahagera ku gicamunsi cyo kuri uuyu wa gatandatu.

Dylan Kerr umutoza mukuru w’iyi kipe yagize ati” Ndishimye cyane kuba mu Rwanda, ni inshuro ya mbere njyeze i Kigali, ariko namaze kubona ko ari igihugu cyiza cyane nk’uko Tuyisenge na Kagere babitubwiraga, igihugu ubona ko gifite isuku, ibintu byose biri ku murongo.”

Ku rundi ruhande, Jacques Tuyisenge umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri iyi kipe, yijeje abafana bazaza kureba uyu mukino ko bazareba umukino usukuye.

Gor Mahia iracakirana na Rayon Sports kuri iki cyumweru, mu mukino wa mbere ubanza w’itsinda rya kane muri CAF Confederation Cup uteganyijwe kuzabera kuri Stade ya Kigali guhera 18h00 z’umugoroba.

Undi mukino w’iri tsinda uzahuza ikipe ya USM Alger yo muri Algeria izaba yakiriye ikipe ya Yanga Africans yo mu gihugu cya Tanzania.

Kagere Meddie aje guhangana na Rayon Sports yakiniye.

Jacques Tuyisenge (iburyo) ni umwe mu bazi cyane Rayon Sports.
Claude Muhawenimana uyobora abafana ba Rayon Sports ni umwe mu baje kwakira iyi kipe.
Umunyamabanga wa Rayon Sports ari mu baje kwakira iyi kipe.
umutoza_wa_gor_mahia_ngo_yiteguye_ko_uzaba_ari_umukino_ukomeye-2

 

Amafoto: Rwanda Magazine

Twitter
WhatsApp
FbMessenger