AmakuruAmakuru ashushyeInkuru z'amahanga

Goma: Umusirikari ushinjwa kwica abantu no kubacuza utwabo yatawe muri yombi

Umusirikari ushinjwa kurasa amasasu menshi mu baturage ndetse akica abantu batanu ku munsi w’ ejo ku Cyumweru tariki ya 25/08/2024 mu mujyi wa Goma mu murwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yatawe muri yombi kuri uyu wa Mbere.

Ubwo uwo musirikare wo mu ngabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), yari amaze kwica abantu batanu nyuma y’uko yari amaze kwiba ashakisha inzira kugira ngo acike atazaa gufatwa, uyu munsi ntibyamuhiriye kuko byarangiye atawe muri yombi.

Aya makuru anavuga ko uyu musirikare yafashwe igihe cya saa tanu za mu gitondo, kandi ko yafatiwe mu gace ka Majengo, ku isoko ryitwa “Ki 30” ho muri Komine ya Karisimbi kuri uyu wa mbere.

Ababibonye bavuze ko uriya musirikare wari wambaye impuzakano y’igisirikari cya Congo FARDC ku munsi w’ ejo ku cyumweru yegereye umugore warimo avunja amafaranga, amwambura ayo yari afite yose. Ariko nyuma habanza kuba guterana amagambo, umugore abonye ko afite imbunda ahitamo guheba amafaranga ye.

Abaturage babibonye baje kwegera uwo musirikare w’umujura kugira ngo bamufate, undi nawe yiha inzira akoresheje imbunda ari nabwo yaje kurasa abantu batanu, abaturage bakomeje kwiruka kuri uyu musirikare bamugeza ahitwa kuri vision 20-20 mu gace ka Buhene, icyo gihe yari akirimo kurasa amasasu menshi.

Uy’umunsi rero, nibwo uriya musirikare yaje gufatwa n’abagenzi be bahurujwe n’abaturage bamuvumbuye aho yari yihishe, ubwo yari amaze gufatwa uyu musirikare yaje kujyanwa ku biro bya Sheferie ya Bukumu, aha kandi hakaba hari haheruka kubera urubanza rw’abasirikare bakekwaho kwica abamotari.

Umukozi umwe wo muri Sosiyete sivile yo muri Teritware ya Nyiragongo yemeje ay’amakuru aho yagize ati: “Igisambo cyarasaga amasasu menshi gishaka guhunga. Inzego z’umutekano zikijyanye kuri Sheferie ya Bukumu.”

Ndetse kandi n’umunyamabanga mukuru wa Sosiyete sivile yo mu Ntara ya Kivu Yaruguru, Palacide Nzilamba, avuga ko muri kiriya gikorwa bamenye ko hari umuntu umwe wa pfuye, n’undi wakomeretse bikabije.

Ibi si igikuba cyacitse mu mujyi wa Goma kuko ibyo ari ibisanzwe kuko ibi bimaze kuba inshuro nyinshi mu mumujyi wa Goma kuko no mu cyumweru gishize abamotari batatu bakora akazi ko gutwara abantu kuri moto bishwe n’abasirikare barangije kubica bagurisha moto zabo.

Gusa, ubutabera bwo muri ibyo bice bukaba bwatangiye gukurikirana abakekwa gukora ubwo bugizi bwa nabi mu gihe  abaturage baturiye umujyi wa Goma nabo biyemeje kwicungira umutekano nyuma yo kubona ko ingabo za leta nazo ziri inyuma y’umutekano muke ukomeje kugaragara muri uyu mujyi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger