AmakuruAmakuru ashushye

Goma : Nyiragongo yarekuriye mu kirere ibicu by’imyotsi yirabura hamwe n’ibikoma byaka

Abahanga mu miterere y’isi iteye (geologues/geologists) mu kigo cya Goma gikurikirana iby’ikirunga cya Nyiragongo kimwe mu birunga bikiruka kw’isi, ku wa 04 Mutarama 2022 cyarekuriye mu kirere ibicu by’imyotsi yirabura hamwe n’ibikoma byaka.

Nk’uko bigaragazwa mu mafoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana inzira zaciwe n’iruka rya Nyiragongo yuzuye ibyondo bishyushye (lava).

Bivugwa ko ibyo byondo byaka(lava) bitaratangira gutemba, ariko kunyeganyega kw’isi kwiyongeye muri kiriya kirunga cya Nyiragongo kimwe mu birunga bikiruka kw’isi.

Celestin Kasereka, umukuru w’ikigo cy’abahanga mu miterere y’isi iteye (geologues/geologists) mu kigo cya Goma gikurikirana iby’ibirunga aganira na BBC yatangaje ko kuba haba umutingito rimwe na rimwe aribyo gutuma umwotsi n’ibikoma bisandara mu mujyi wa Goma.

Hagati aho nubwo bimeze bityo, uyu muyobozi Kasereka avuga ko nta cyerekana ko Nyiragongo yiteguye kuruka vuba aha.

Ibi byatumye abatuye hafi bagirwa inama yo kutagira umutima uhagaze ariko ibyo bisa nibizagorana kuri benshi mu gihe bacyibuka uburyo iruka ry’icyo kirunga ryabashegeshe mu kwezi kwa gatanu umwaka ushize.

Icyo gihe hapfuye abantu 32, abandi ibihumbi bata ingo zabo bahungira mu bihugu by’ibituranyi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger