Goma: Imirwano yahiye, abatuye uyu mujyi batangiye guhungira mu Rwanda
Abaturage bo mu mujyi wa Goma bagaragaje impungenge batewe n’imirwano irimo gusatira umujyi wabo, nyuma y’aho bivugwa ko abarwanyi ba M23 binjiye mu mujyi wa Sake, uherereye ku birometero 27 uvuye Goma.
Amakuru aturuka ku banyamakuru bakorera i Goma avuga ko abarwanyi ba M23 binjiye muri Sake mu masaha ya saa moya z’umugoroba, bikaba byateye abaturage baturiye ako gace guhungira mu mujyi wa Goma.
Mu duce nka Mugunga na Mubambiro, ababyeyi basabwe gucyura abana bari bagiye ku ishuri, nyuma y’aho umuyobozi ushinzwe uburezi muri Kivu y’Amajyaruguru ategetse ko amashuri afungwa kubera ikibazo cy’umutekano mucye.
Umubyeyi utuye Keshelo yagize ati: “Ingabo nyinshi ziri guhunga urugamba. Twumva amabombe ava muri Sake no mu nkengero zaho. Nta cyizere dufite.”
Ku mupaka wa Gisenyi na Goma, abantu benshi b’abanye-Congo bari guhungira mu Rwanda, mu gihe abanyarwanda bagabanyije ingendo bajya Goma. Imodoka zitwara abagenzi bajya Bukavu na Bujumbura nazo ziyongereye, kubera ubwoba bw’imirwano isatira Goma.
Imirwano ikomeye irimo kubera mu bice bya Sake, Mugunga, na Minova, ndetse biravugwa ko abarwanyi ba M23 bageze ku kirwa cya Matanda hafi ya Nzulo, bikaba byarakomeje kongera ubwoba mu baturage ba Goma.
Umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru, Lt. Col. Njike Kaiko, yavuze ko ingamba zihamye zo kurinda umujyi wa Goma zashyizweho, zirimo guhagarika ubwato butoya mu masaha y’ijoro. N’ubwo bimeze bityo, ingendo z’indege muri Goma zagabanutseho 70%, ndetse imodoka zitwara ibicuruzwa zabuze icyizere cyo kwambuka umupaka.
Imirwano irakomeza mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyaruguru, harimo Masisi, Lubero, na Walikale, aho abarwanyi ba M23 bagenda bafata ibice binini, bikomeza guteza umutekano mucye muri ako gace.