Amakuru ashushyePolitiki

GOMA: 78 BARISHWE 6 BABURIRWA IRENGERO MU KWEZI KUMWE KWA 7, SOSIYETI SIVILE

Ihuriro ry’ imiryango itegamiye kuri leta ikorera I Goma mu ntara ya Kivu y’ Amajyaruguru ku munsi w’ejo ku cyumweru tariki ya 11 Kanama, ryatangaje ko mu mujyi wa goma, abantu bagera kuri 78 bibasiwe n’ ibikorwa by’ ubwicanyi abandi batandatu barashimutwa mu kwezi gushize kwa Nyakanga.

Uyu muryango w’ uharanira inyungu z’ abaturage washyize ahagaragara iyo mibare muri raporo irambuye wakoze ku bijyanye n’uko umutekano wifashe mu kwezi gushize mu mujyi wa Goma.

Muri iyi nyandiko, kandi iri huriro ryagaragaje yagaragaje na none ibyaha 23 byo gutwikira abantu, gufata ku ngufu, kwibasira abantu, ubujura bukorwa amanywa n’ ijoro, byose biherekejwe n’ urusaku rw’ imbunda rwa hato na hato rukunze kumvikana muri uyu mujyi.

Ihuriro ry’ imiryango ya Sosiyete Sivile mu mujyi wa Goma kandi ryagaragaje ko imwe mu mirambo y’ abantu igera icumi yatoraguwe hirya no hino muri uyu mujyi ubungubu muri icyo gihe irimo gusuzumwa ngo hamenyekane igitera izo mfu zose.

Banagaragaje kandi uruhare rwabamwe mu basirikari n’abapolisi baturuka mu mutwe w’ abarwanyi ba Wazalendo bagira mu guhohotera abaturage.

Iyi raporo kandi yanagaragaje iterabwoba rihora ryibasiye uyu mujyi bitewe n’inyeshyamba zihora zigerageza kwinjira buri munsi muri uyu mujyi aho zibasira ibirindiro by’ingabo za leta aho baba bakambitse hatandukanye.

Nyuma yo kugaragaza uko iyi shusho y’ umutekano ihagaze muri uku kwezi gushize, rikabona ko ishishana kandi iteye ubwoba, ihuriro rya sosiyete sivile mu mujyi wa Goma ryasabye abayobozi gukaza ingamba z’umutekano muri uyu mujyi.

Sosiyete Sivile yavuze ko ifite ikizere ko abantu bagize uruhare muri ibi bikorwa byo guhohotera abaturage no kwiyongera kw’ibyaha muri uyu mujyi uri mu mizi y’ibirunga bagomba gukurikiranwa bagakorerwa dosiye zigashyikirizwa ubutabera.

Sakade Keros

Twitter
WhatsApp
FbMessenger